Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Rayon Sports yanganyije na LLB mu mukino ubanza w’imikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 11-02-2018 saa 08:27:41
Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports (ufite umupira), ahanganye na Habonimana Celestin wa LLB muri uwo mukino banganyijemo igitego 1-1

Rayon Sports 1-1 LLB

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye igihugu mu marushanwa y’Afurika  y’amakipe yabaye aya mbere iwayo «Total CAF Champions League 2018», yanganyije n’ikipe ya LLB y’i Burundi igitego 1-1, ukaba warabereye kuri Sitade Amahoro.

Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports (ufite umupira), ahanganye na Habonimana Celestin wa LLB muri uwo mukino banganyijemo igitego 1-1 (Foto Mihigo S)

Muri uwo mukino ubanza w’aya marushanwa wabaye ejo hashize tariki 10 Gashyantare 2018, ikipe ya LLB ni yo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 73 w’umukino, gitsinzwe na Jamali Bazunza wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Nyuma yo kwinjizwa iki gitego, Rayon Sports yagerageje kureba uko yakishyura, ari nako umutoza w’iyi kipe, Karekezi Olivier akora impinduka zitandukanye mu kibuga.

Ibi byaje gutanga umusaruro, ku munota wa 83 w’umukino, ubwo Shabani Hussein Tchabalala yaje gutsinda igitego cyo kwishyura nyuma y’umupira wari utewe na Irambona Eric ukagarurwa n’ipoto.

Iyi kipe ya Rayon Sports yakomeje gusatira kugira ngo irebe ko yabona igitego cya kabiri, ari nako ku rundi ruhande LLB igerageza gutinza umukino ishaka uko itakinjizwa ikindi gitego, biza kurangira amakipe yombi anganyije uyu mukino ku gitego 1-1.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier wari mu rugo atangaza ko bagiye gukomeza gutegura umukino wo kwishyura ndetse ko muri uwo mukino ukurikira bazakina umukino wo gusatira.

Ku rundi ruhande, Bankuwiha Emmanuel utoza ikipe ya LLB nawe yunze mu ry’umutoza wa Rayon Sports, avuga ko nabo mu mukino wo kwishyura bazaba bakina umukino wo gusatira, cyane ko bazaba bakinira iwabo imbere y’abafana babo.

Ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize w’imikino wa 2016-2017, kugira ngo yizere gukomeza mu kiciro gikurikiraho irasabwa gutsinda mu mukino wo kwishyura uzabera i Burundi tariki 21 Gashyantare 2018.

APR FC, indi kipe ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo «Total CAF Confederations Cup 2018», irakira Anse Réunion yo muri Seychelles mu mukino ubanza. Uwo mukino urabera kuri Sitade Amahoro i Remera (15h30).

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.