Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Rayon Sports yanganyije na Enyimba mu mukino ubanza wa ¼ mu mikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 17, 2018

Rayon Sports 0-0 Enyimba

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Enyimba FC yo muri Nigeria 0-0, hari mu mukino ubanza wa ¼ mu mikino y’Afurika  y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018”, wabaye ejo hashize tariki 16 Nzeri 2018.

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports ahanganye n’umukinnyi Andrew Abalaogu ukinira Enyimba FC

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yari imbere y’abafana bayo yatangiranye imbaraga nyinshi, yihariye igice cya mbere, inabona amahirwe menshi imbere y’izamu ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Igice cya kabiri kigitangira, Enyimba FC yaje guhindura imikinire, ibasha kugera ku izamu rya Rayon Sports, ibona n’amahirwe yo kuba yatsinda ibitego  ariko umunyezamu Bashunga Abouba abasha guhagarara neza.

Rayons Sports yasaga naho yatinze kwinjira mu mukino muri iki gice, yaje kongera kugaruka mu mukino, ari nako inyuzamo ikataka bikomeye izamu rya Enyimba FC, ariko umunyezamu wayo, Theophilus Afelokhai abyitwaramo neza, birangira amakipe yombi anganyije uyu mukino 0-0.

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yatangaje ko bagerageje gukina umukino mwiza ndetse ko intego bari bafite yari iyo gutsinda n’ubwo bitabakundiye. Avuga ko bafite intego yo gutsinda umukino wo kwishyura, by’umwihariko azaba yagaruye abakinnyi babiri basanzwe babanza mu mu kibuga ari bo  Manzi Thierry na Mukunzi Yannick.

Yagize ati “Intego yange uyu munsi yari ugutsinda, ariko ndashimira Enyimba kubera ko na bo bakinnye neza. Nta bwo nakibagirwa ko ntari mfite abakinnyi babiri, Yannick na Thierry bombi ntekereza ko mu mukino wo kwishyura bafite amahirwe menshi, nizera abakinnyi bange, tuzajya muri Nigeria, intego yacu izaba ari ugutsinda.”

Usman Abdallah utoza Enyimba FC washimiye abakinnyi be uko bitwaye muri rusange, yavuze ko na bo intego yabo yari ugutsinda, ariko ntibyabakundiye cyane ko Rayon Sports ari ikipe ifite abakinnyi beza kandi bakina neza.

Yagize ati Mu by’ukuri intego yacu nk’iyi yindi kipe yari ugutsinda, ikibazo nta bwo ari ukunganya cyangwa gutsinda, kubera ko uyu ni umukino ubanza, nta bwo twaje aha kunganya, gusa uyu munsi ikipe yakinnye neza.

Usman Abdallah avuga ko bagiye kwitegura umukino wo kwishyura kugira ngo barebe ko babasha gusezerera Rayon Sports.

Nyuma y’uyu mukino ubanza, Rayon Sports igomba kwerekeza muri Nigeria, kujya gukina na Enyimba FC umukino wo kwishyura uzaba tariki 23 Nzeri 2018. Ikipe izabasha gukomeza izahura muri ½ k’irangiza n’izakomeza hagati  CARA Brazzaville yo muri Congo Brazzaville  na Raja Casablanca yo muri Maroc.

Mu mukino ubanza, Raja Casablanca ikaba yatsinze CARA Brazzaville iyisanze iwayo ibitego 2-1.