Rayon Sports na APR FC zigiye gukina imikino y’ibirarane mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 30, 2018

Uyu munsi

Rayon-ASPOR FC (Regional 15h30)

Ejo tariki 31-03-2018

APR FC-Gitikinyoni (Regional-15h30)

Kubera imikino y’Afurika, ikipe ya Rayon Sports na APR FC nta bwo zabashije gukina imikino yo kwishyura ya 1/16 mu gikombe cy’Amahoro.

Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze ASPOR FC ibitego 5-0

Uyu munsi tariki 30 Werurwe 2018, ikipe ya Rayon Sports irakira ASPOR FC, umukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, saa kenda n’igice (15h30. Gusa Rayon Sports ni yo ifite amahirwe yo gukomeza muri  1/8 kuko mu mukino ubanza yatsinze ASPOR FC ibitego 5-0.

Uretse uyu mukino, ejo tariki 31 Werurwe 2018, ikipe ya APR FC ifite igikombe cy’Amahoro giheruka izakina na Gitikinyoni SC yo mu kiciro cya kabiri. Aha na ho APR FC ifite amahirwe yo gukomeza muri 1/8 kuko mu mukino ubanza yitwaye neza itsinda Gitikinyoni SC ibitego 4-1.

Nyuma y’iyi mikino y’ibirarane hazakinwa imikino ya 1/8

Ku wa mbere tariki 02 Mata 2018 ni bwo imikino ya 1/8 k’irangiza izatangira aho Mukura izakira AS Kigali kuri Sitade Huye, Pepiniere FC yakire Marines FC ku Ruyenzi naho Espoir FC yakire Sunrise FC i Rusizi.

Umukino wagomba guhuza ikipe ya Etincelles FC n’ikipe iza gukomeza hagati ya Rayon Sports na ASPOR FC ushobora kwimurwa  mu gihe  Rayon Sports yakomeza kuko izaba  yatangiye kwitegura umukino  ubanza mu mikino y’Afurika izakina n’ikipe ya  Costa do Sol yo muri Mozambique tariki 06 Mata 2018.

Tariki 03 Mata 2018, imikino izakomeza  aho La Jeunesse FC izakira ikipe izakomza hagati ya  APR FC na Gitikinyoni SC  kuri Sitade de Kigali, AS Muhanga  yakire  Amagaju FC i Muhanga, Kiyovu  yakire  Bugesera FC   ku  Mumena naho Musanze FC   yakire  Police FC i Musanze. Imikino ya 1/8 izaba tariki 05 na 06 Mata 2018.