23°C , Mostly sunny | Kigali-Rwanda

Rayon Sports mu mikoranire na Bank of Africa izatuma abakozi bayo bazajya bahemberwa  igihe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 18-10-2019 saa 18:11:37
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ubwo buzuzaga ibisabwa ngo bafungurirwe konti muri Bank of Africa

Ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bushya bwo gukorana na Bank of Africa aho umutungo wayo wose uzajya ubikwa muri iyi Banki hanyuma nayo igahembera ku gihe abakozi b’iyi kipe barimo abakinnyi,  abatoza n’abandi bakozi muri rusange.

Iyi gahunda yatangiye tariki 18 Ukwakira 2019 aho abakozi bose b’iyi kipe  bafunguye  konti  muri Bank Of Africa ndetse bikaba biteganyijwe ko  mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2019 ari ho bazahemberwa.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangarije Imvaho Nshya ko guhera ubu amafaranga yose ikipe yinjiza yaba avuye mu baterankunga n’ahandi hose azajya ashyirwa kuri konti muri iyi Banki hanyuma  nayo ikajya ihemba abakozi b’iyi kipe.

Mu byo Rayon Sports yumvikanye na Bank Of Africa ni uko  bitarenze tariki 25 za buri kwezi abakozi bayo bazajya baba bahembwe  ndetse n’igihe ikipe ya Rayon Sports yaba idafite amafaranga bazajya bahemba abakozi hanyuma iyi kipe niyabona yishyure Banki.

Iyi kipe ya Rayon Sports buri kwezi yishyura abakozi bayo asanga miriyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko kandi uretse guhemba  abakozi  b’iyi kipe mu gihe ikipe izaba ikeneye amafaranga yo gukoresha mu bindi bikorwa izaba yemerewe guhabwa inguzanyo.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutangiza ubu bufatanye na Bank of Africa yakanguriye abakunzi bayo kugana iyi Banki  na bo bakaba abanyamuryango bayo.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona   irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona aho izakira ikipe ya Bugesera FC tariki 22 Ukwakira 2019 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

One Comment on “Rayon Sports mu mikoranire na Bank of Africa izatuma abakozi bayo bazajya bahemberwa  igihe”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.