Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rayon Sports irashyirwa mu majwi kuri mpaga yatewe Kiyovu

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jun 20, 2018

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Kiyovu aremeza ko Rayon Sports yihishe inyuma ya mpaga yatewe iyi kipe ku mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yagombaga gukina na   Kirehe FC ku Mumena tariki 18 Kamena 2018.

Kiyovu yatewe mpaga ku mukino yagombaga gukina na Kirehe FC, Rayon Sports ishyirwa mu majwi

Iyi mpaga yatewe Kiyovu nyuma y’uko inaniwe kwerekana imbagukiragutabara ku Mumena nk’uko amategeko y’umupira w’u Rwanda abiteganya.

Uko  byagenze

Kiyovu yishyuye imbangukiragutabara ibihumbi 50   ku ivuriro rya La Medicale rizwi nko kwa Kanimba tariki 17 Kamena 2018 mbere y’umunsi umwe kugira ngo umukino ube nk’uko Minani Hemedi, umuyobozi w’Abafana babyemereye Imvaho Nshya.

Amakuru yatanzwe n’umuntu uri mu buyobozi bwa Kiyovu avuga ko nyuma yo kwishyura haje undi muntu abwira abo muri ibi bitaro ko umukino wimuriwe mu ntara bituma imbangukiragutabara yabo bayijyana ku mukino wa AS Kigali na Police wari ugiye kubera kuri Sitade ya Kigali ku isaha imwe n’iya Kiyovu.

Yagize ati Ubundi kwa Kanimba dukoranye imyaka 3. Nge nageze ku kibuga saa kenda n’iminota irindwi, numvaga nta kibazo, mu gihe amakipe arimo gusohoka, mbona nta ambulance mpita mbahamagara, barambwira ngo bagiye kubaza ushinzwe Ubukungu (DAF), uyu we yambwiye ko hari umuntu waje ababwira ko ngo umukino wa Kiyovu wavuyeho, ndamubwira nti nshakira Ambulance weho ibindi bisobanuro turabyumva nyuma. Birukankiye CHUK kuko izabo (eshanu) bari bamaze kuzitanga mu gihe tugishakisha abasifuzi baba baduteye mpaga”.

Aho Rayon Sports ihuriye  n’iki kibazo

Abo muri Kiyovu baremeza ko uyu muntu wavuze ko ari umukino wavuyeho ari ushinzwe imibereho muri Rayon Sports, Nkubana Adrien utabyemera.

Minani Hemedi, umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports yemeza ko nibamara gukusanya ibimenyetso bazereka Abanyarwanda uburyo  umupira w’u Rwanda ugifite ibibazo.

Harakurikiraho iki?

Kiyovu igomba kugeza kuri FERWAFA inyandiko na gihamya ku byatumye iterwa mpaga inasabe ko hafatwa ingamba zidasanzwe.