Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Rayon Sports irashaka abakinnyi batanu barimo rutahizamu ukomeye

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 10-01-2018 saa 13:05:38
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari basubukuye imyitozo nyuma y'ibiruhuko byo gusoza umwaka

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yatangaje ko akeneye abakinnyi batanu bo kongera mu bo asanganwe bazamufasha mu mikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Total CAF Champions League 2018”.

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari basubukuye imyitozo nyuma y’ibiruhuko byo gusoza umwaka

Ibi uyu mutoza yabitangaje ubwo Rayon Sports yasubukuraga imyitozo nyuma y’ibiruhuko by’iminsi mikuru. Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi batanu b’abanyamahanga bavuye muri RDC na Uganda bari mu igeragezwa barimo Besala Bokungu Janvier wakiniye amakipe akomeye nka TP Mazembe, Espérance Sportive de Tunis na Simba.

Karekezi Olivier yavuze ko aba bakinnyi  bose bagaragaye mu myitozo yabonye urwego rwabo ruri hasi usibye Bokungu myugariro ukina iburyo aho binagenze neza yamugumana.

Karekezi yavuze ko akeneye cyane rutahizamu uza gufasha Ismaila Diarra uzabona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports vuba aha. Ati “Turashaka rutahizamu uza gufasha Diarra, turashaka  rutahizamu utsinda kandi udapfusha ubusa amahirwe abonye.  Nk’uriya wo mu myitozo mwamubonye ibitego ahusha ni nk’ibya Kone na penaliti yamunaniye. Ni yo  mpamvu nababwiye ngo nzabatangariza  vuba rutahizamu  nzasigarana”.

Umutoza wa Rayon Sports yanakomeje agaragaza ko azagura nibura abakinnyi batanu barimo uwo hagati na myugariro.

Chabalala cyangwa Umunyazambiya

Umutoza wa Rayon Sports yakomeje agaragaza ko mu bakinnyi agikeneye harimo Hussein Chabalala, rutahizamu w’Amagaju FC ushobora gusimburwa n’umunyazambia uzagera mu Rwanda vuba mu gihe yaba atabonetse.

Ati Ibintu byo gutanga Mugisha Gilbert simbizi, kuko ndamukeneye. Naho ibya Chabalala nabivuganye na Perezida Muvunyi ambwira ko yabivuganye n’abantu bo mu Magaju igisigaye ni amafaranga basaba, bakabasha kumvikana. Tchabalala ni umukinnyi mwiza naramukurikiranye umwaka ushize no muri CECAFA”.

Karekezi avuga  ko azasinyisha umukinnnyi uwo ari wese bitewe n’uko azaba yigaragaje mu irushanwa ry’Intwari rizahuza amakipe ane  ya mbere;  Rayon Sports, APR FC, Police FC na AS Kigali rizatangira tariki 23 Mutarama risozwe 01 Gashyantare 2018.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.