Rayon Sports irasabwa gutsinda umukino umwe igatwara  igikombe

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya May 20, 2019

Rayon Sports 3-1 Musanze FC
AS Muhanga 2-1 APR FC
Mukura  1-0 Marines FC
Espoir FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 1-2 Kirehe FC
Amagaju FC 0-1 Bugesera FC
Etincelles FC 1-0 Gicumbi FC
Police FC 2-1 Kiyovu

Mu gihe hasigaye imikino 2 gusa ngo shampiyona y’ikiciro cya  mbere isozwe, ikipe ya Rayon Sports irasabwa gutsinda umukino umwe muri iyi ubundi igahita yegukana igikombe.

Mu mikino y’umunsi wa 28 yari itegerejwe, ikipe ya Rayon Sports yari iyoboye urutonde  n’amanota 63 yitwaye neza itsinda Musanze FC ibitego 3-1. Ibi bitego byatsinzwe na Manzi Thirry (48’), Michael Sarpong (58’) na Manishimwe Djabel (67’)  mu gihe icya Musanze cyatsinze na Mugenzi Cedric (45’).

Manishimwe Djabel (ibumoso) watsinze igitego cya 3 ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC ibitego 3-1 (Foto Ntare J.)

Gutsinda uyu mukino byahise bihesha Rayon Sports gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 66 ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 4  ku ikipe ya APR FC.

Iyi kipe ya APR FC byatumye ijya ku gitutu cyo gushaka amanota atatu kugira ngo ibashe gukomeza kugenda hafi ya Rayon Sports ku buryo mu mikino 2 isigaye Rayon Sports itakaje  APR FC yahita ifata umwanya wa mbere ikegukana igikombe.

Gusa iyi kipe ya APR FC nta bwo yahiriwe n’urugendo kuko yatsindiwe i Muhanga ibitego 2-1 bya Bizimana Yannick  watsinze ibitego 2 ku ruhande rwa AS Muhanga  ku munota wa 30 n’uwa 50 mu gihe APR FC yatsindiwe na Mugunga Yves ku munota wa 80.

Gutakaza amanota kuri APR FC byahaye amahirwe menshi ikipe ya Rayon Sports yo kwegukana  igikombe kuko irasabwa gusa gutsinda umukino umwe muri ibiri isigaye kuko yagira amanota 69  igihe APR FC itsinze  isigaye yagira amanota 68.

IMIKINO IZI KIPE ZISHIGAJE

Ikipe ya Rayon Sports tariki 24 Gicurasi 2019 izakina na Kirehe FC iwayo naho tariki 01 Kamena 2019 isoze ikina na Marines FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ku ruhande rwa APR FC isigaje kwakira Espoir FC tariki 25 Gicurasi 2019 igasoza ikina na Police FC tariki 01 Kamena 2019. Byose biracyashoboka kuko Rayon Sports itabashije gutsinda  iyi mikino 2 bityo APR FC ikayitsinda yakwegukana igikombe.

INDI MIKINO YABAYE

Mu yindi mikino  y’umunsi wa 28 yabaye,  Mukura  yatsinze Marines FC igitego  1-0,  Espoir FC  inganya na  AS Kigali igitego 1-1,  Sunrise FC  itsindwa na Kirehe FC ibitego 2-1. Amagaju FC yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0, Etincelles FC itsinda Gicumbi FC 1-0 naho Police FC itsinda Kiyovu ibitego 2-1.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 28, Rayon Sports irayoboye n’amanota 66 ikurikiwe na APR FC n’amanota 62, ku mwanya wa 3 hakaza ikipe ya  Mukura n’amanota 55. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe y’Amagaju FC n’amanota 17.