Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Rayon Sports irakina na Costa do Sol mu mukino wo kwishyura

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 18-04-2018 saa 08:10:22

Uyu munsi

Costa do Sol-Rayon Sports (19h00)

Ikipe ya Rayon Sports irakina na Costa do Sol mu mukino wo kwishyura mu marushanwa y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “CAF Confederation Cup”, ubere kuri Sitade nkuru y’igihugu, i Zimpeto muri Mozambique saa moya z’ijoro (19h00) ku isaha yo mu Rwanda.

Shaban Hussein Tshabalala (wambaye umweru) watsinze ibitego bibiri muri 3-0, batsinze Costa do Sol mu mukino ubanza

Rayon Sports yageze i Maputo ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 16 Mata 2018, irakina uyu mukino wo kwishyura ifite impamba y’ibitego 3-0 yatsinze mu mukino ubanza wabereye i Kigali, tariki 6 Mata 2018. Ibi bitego birimo bibiri byatsinzwe n’Umurundi, Shaban Hussein bita ‘Tchabalala’ ndetse na Muhire Kevin.

Ndayishimiye Eric Bakame, kapiteni wa Rayon Sports yasabye abakinnyi kwima amatwi abavuga ko Rayon Sports ihabwa amahirwe.

Yannick Mukunzi, ukina hagati muri Rayon Sports asanga bifuza kongera gukorera amateka kuri iki kibuga. Agira ati: “Ntabwo ari  ubwa mbere ngiye gukinira kuri iki kibuga; mu 2015 n’Amavubi twarahatsindiye. Urumva ko bamwe tukizi neza. Ni ikibuga cyaduhiriye, ndizera ko n’uyu munsi kitubera kiza”.

Ivan Jacky Minnaert, umutoza wa Rayon Sports ukomoka mu Bubiligi mbere yo kuva mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko bagiye muri Mozambique gutsinda no gukina umupira wo gusatira.

Rayon Sports irakina idafite Bimenyimana Bonfils Caleb na Kwizera Pierrot bafite amakarita y’umutuku.  Ku rundi ruhande Costa do Sol iraba yagaruye  rutahizamu Terrence Leonard Tisdell ukomoka muri Liberia wayitsindiye ibitego bibiri muri iri rushanwa wakomorewe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika  “CAF”, nyuma yo kujuririra ikirego cyo guteza imvururu mu mukino wo kwishyura batsinzemo Cape Town City FC yo muri Afurika y’Epfo tariki 18 Werurwe 2018. Iyi kipe kandi iraza kuba idafite myugariro wayo, Jose Feliciano Jone washyamiranye n’abasifuzi b’abanyanamibia bayoboye umukino ubanza.

Uyu mukino urasifurwa n’abarundi Thierry Nkurunziza, Shabani Niyungeko na Ramadhan Nijimbere.

Rayon Sports nisezerera Costa do sol iba ikoze amateka yo kuba ikipe ya mbere y’u Rwanda igiye mu matsinda y’imikino nyafurika ndetse irahita itsindira miliyoni 230 z’amadorali zihabwa buri kipe igeze mu matsinda; hazakurwemo miliyoni 64 zizahabwa abakinnyi n’abatoza.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.