Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kuzayigeza kuri Sitade yayo

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 04-04-2019 saa 14:01:40
Munyakazi Sadati, umuyobozi wa MK Sky Vision 

Abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports n’abafatanyabikorwa babo bakomeje ubukangurambaga bwagutse bwo gusobanura umushinga uzatuma biyubakira Sitade.

Mu nyigo, iyi Sitade igomba kuzajya yakira abantu ibihumbi 60, ndetse yakabaye itangiye kubakwa nyuma y’imyaka 5. Aho igomba kubakwa ntiharaboneka ariko abakunzi ba Rayon Sports bakomeye ku ijambo babwiwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri 2003 wabemereye ikibanza cyo kubakamo Sitade yabo nkuko Ruhamyambuga Paul wahoze ari Perezida w’iyi kipe ubwo iki kibanza bagihabwaga abivuga.

Abayobozi ba Rayon Sports bizera ko nibamara kwegeranya amafaranga akenewe ari bwo bazajya gushaka ikibanza cyo kubakamo.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka  Ngoma mu ntangiriro z’iki cyumweru bukazanakomereza  i Karongi, Musanze na Gicumbi.

Muri ubu bukangurambaga, abanyamuryango ba Rayon Sports basobanurirwa umushinga w’ikarita bazajya baguriraho ibikoresho bakenera mu buzima bwa buri munsi nka lisansi, inzoga n’ibindi ku giciro gisanzwe, Rayon Sports ikungukira  kuri komisiyo yabonyemo.

Munyakazi Sadati, umuyobozi wa MK Sky Vision  yateguye uyu mushinga avuga ko byibuze nko kuri litiro imwe ya lisansi Rayon Sports yajya ibona amafaranga 80 azajya ashyirwa kuri konti yayo.

Ati: Dutekereza ko niba Rayon Sports ifashe amafaranga 80 kuri ritiro, abantu banyweye ritiro ibihumbi 50 ku munsi, ubwo Rayon Sports ifite miriyoni enye ku munsi ku kwezi  miriyoni 120 naho ku mwaka nawe wabara. Aho ni kuri lisansi gusa ahandi twe tuzajya tubwira umukunzi wa Rayon Sports tuti jya muri iri duka, ni ryo ryatwemereye komisiyo.’’

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Freddy we yemera ko uyu mushinga ari igisubizo kuko umukunzi wa Rayon Sports nta kiguzi kidasanzwe azajya asabwa ku cyo yaguze. Anavuga bizakemura ikibazo cy’abayobozi bakeneshwaga no kwitangira Rayon Sports.

Ati: “Abantu bari baracitse intege, kubera ko yari imishinga ya mbere  ishingiye ku gutanga amafaranga nta kindi, ukazagera aho ukena, ugahitamo kubivamo. Twaratekereje ngo ntibyaguma gutya. Twatangiye ya mishinga idasaba ko utanga andi mafaranga runaka, ukaguma wishyura ayo wishyura, gusa tukagirana ibiganiro na ba nyir’ibigo ko baduha komisiyo.”

Yungamo ati: Igishya ni uko umukunzi wa Rayon Sports nta kindi azajya asabwa, niba asanzwe agura lisansi, icyo tumusaba gusa ni ukujyana ya karita akagura ku giciro gisanzwe, Tuzabwira umucuruzi tuti ko tukuzaniye abakiriya  uraduha komisiyo. Niba Rayon Sports irimo abantu 10% by’Abanyarwanda, amafaranga abantu bakoresha azatunga ikipe.’’

Uyu mushinga uje usanga n’ubundi aho umunyamuryango  wa Rayon Sports ufashe ubwishingizi muri RADIANT hari amafaranga ajya mu ikipe.

Munyakazi Sadati, umuyobozi wa MK Sky Vision

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

One Comment on “Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kuzayigeza kuri Sitade yayo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.