Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino wa Gor Mahia

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Aug 16, 2018

Tariki 19-08-2018

Gor Mahia-Rayon Sports (Nairobi)

Yanga-USM Alger (Dar es Salaam)

Tariki 19 Kanama 2018, ikipe ya Rayon Sports izakina na Gor Mahia yo muri Kenya umukino w’umunsi wa 5 mu itsinda D mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018”.

Donkor Prosper Kuka ukomoka muri Ghana, umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports uzanakina umukino wa Gor Mahia

Uretse uyu mukino, ikipe ya Yanga yo muri Tanzania  izaba yakiriye USM Alger  yo muri Algeria, umukino uzabera i Dar es Salaam.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’uyu mukino nyuma yo kubura amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Amahoro tariki 12 Kanama 2018 aho yatsinzwe na Mukura kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya 0-0.

Umutoza w’iyi kipe, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo atangaza ko barimo kwitegura kabone n’ubwo  hari abakinnyi benshi bahagaritswe. Ati “Turabura abakinnyi benshi, hari abagiye hari n’abahagaritswe gusa dufite intego yo gusoza iyi mikino y’Afurika twitwara neza”.

Nyuma yo kugenda kw’abakinnyi batandukanye iyi kipe yagenderagaho barimo Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Ismaila Diarra, Usengimana Faustin, Ndayishimiye Eric na Shaban Hussein Tchabalala, Rayon Sports yazanye  abakinnyi bashya barimo  Donkor Prosper Kuka ukomoka muri Ghana akaba akina hagati mu kibuga ndetse na Kouame Brou Gerard Stephane ukina nka rutahizamu akaba akomoka muri Cote d’Ivoire.

Aba bakinnyi nk’uko tubikesha ubuyobozi bwa Rayon Sports, bombi bamaze kubona ibyangombwa bitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” bibahesha uburenganzira bwo  gukinira Rayon Sports imikino y’Afurika.

 Rayon Sports izakina na Gor Mahia idafite Mukunzi Yannick wahagaritswe imikino 3 , Christ Mbondi na Ndayisenga Kassim bahagaritswe imikino 2 kubera imirwano yabaye nyuma y’umukino wo mu itsinda uheruka, Rayon Sports yanganyijemo na USM Alger igitego 1-1.

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira atangaza ko yavuganye n’ubuyobozi ko bagomba gushaka abakinnyi bakubaka ikipe ku buryo buri mwanya bajya baba bafite abakinnyi babiri  bakomeye.

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Manzi Thierry  atangaza ko imyitozo irimo kugenda neza. Ati “Turifuza kwitwara neza muri iyi mikino kuko bishobora kuduha  amahirwe yo gukomeza”. Avuga ku bakinnyi bashya yavuze ko ari beza ariko ko bategereje kureba ku mukino wa Gor Mahia uko bazitwara.

Manzi yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kubashyigikira n’ubwo  bitwaye nabi bakabura igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Rayon Sports izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Kenya ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018  ikine na Gor Mahia bukeye bwaho.

Kugeza ubu, ikipe ya Gor Mahia ni yo iyoboye itsinda n’amanota 8 inganya na USM Alger, ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 3 naho Yanga ikaza ku mwanya wa 4 n’inota 1.