Rayon Sports igiye gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2018-2019

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 31-05-2019 saa 17:19:29
Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports busaba afana kwitabra umukino usoza shampiyona kugira ngo bishimire igikombe cya 2018-2019 begukanye

Tariki 01-06-2019
Rayon Sports-Marines FC (Amahoro-15h00)
Mukura-Gicumbi FC (Huye-15h00)
Espoir FC-AS Muhanga (Rusizi-15h00)
Sunrise FC-Etincelles FC (Nyagatare-15h00)
Police FC-APR FC (Nyamirambo-15h00)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyagisenyi-15h30)
Bugesera FC-Kirehe FC (Kicukiro-15h00)
Musanze FC-Kiyovu (Musanze-15h00)

Ku wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2019 ni bwo hagomba kuba imikino y’umunsi wa 30 ari na yo isoza shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu kiciro cy’abagabo.

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, imikino yose uko ari 8 izabera rimwe nyuma hatangwe igikombe cya shampiyona ya 2018-2019 ku ikipe ya Rayon Sports yakegukanye ku mukino w’umunsi wa 29 ubwo yatsindaga Kirehe FC ibitego 4-0 tariki 24 Gicurasi 2019.

Iyi kipe ya Rayon Sports izahabwa igikombe cya shampiyona nyuma y’ umukino izakiramo Marines FC uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bukaba bwamaze no gutangaza ibiciro by’uyu mukino aho bifuza ko abakunzi b’iyi kipe baza ari benshi kwishimira igikombe begukanye.

Kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 20 mu cyubahiro, ibihumbi 10 iruhande rwaho, ibihumbi 5 ahatwikiriye n’ibihumbi 2 ahasigaye hose.

Iki gikombe Rayon Sports yegukanye akaba ari icya 9, ikaba izahabwa igikombe ndetse n’amafaranga angana na miriyoni 25.

Hari n’indi mikino iteganyijwe

Mu yindi mikino iteganyijwe, Mukura iri ku mwanya wa 3 izakira Gicumbi FC Kuri Sitade Huye. Uyu mukino uzaba utoroheye Gicumbi FC kuko yifuza inota rimwe kugira ngo irokoke gusubira mu kiciro cya kabiri.

Ikipe ya Espoir FC izakira AS Muhanga, Sunrise FC yakire Etincelles FC , Police FC yakire APR FC , Amagaju FC yamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri azakira AS Kigali, Musanze FC yakire Kiyovu naho

Bugesera FC yakire Kirehe FC, umukino nawo uvuze byinshi kuko Kirehe FC ikeneye amanota 3 kuko itsinze, Gicumbi FC igatsindwa iyi kipe ya Kirehe FC yaguma mu kiciro cya mbere.

Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n’amanota 69 ikaba yaramaze no kwegukana igikombe. Ikurikiwe na APR FC n’amanota 62, Mukura iri ku mwanya wa 3 n’amanota 58 mu gihe Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 50. Ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 18.

Kugeza ubu, rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports, Ulimwengu Jules ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi (19), akurikiwe na Michael Sarpong nawe ukinira Rayon Sports akaba afite 16, Hakizimana Muhadjiri (APR FC) afite 15 naho ku mwanya wa 4 haza Bizimana Yannick (AS Muhanga) ufite 14.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports busaba afana kwitabra umukino usoza shampiyona kugira ngo bishimire igikombe cya 2018-2019 begukanye

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.