Rayon Sports igiye gukina na Gasogi mu kwerekana umwambaro n’ibindi bikorwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 13-11-2019 saa 07:44:20
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate (ibumoso) na Perezida wa Gasogi United, KNC (iburyo) bavuga ku mukino wa gicuti uzabahuza

Tariki 15-11-2019

Rayon Sports-Gasogi (Nyamirambo-18h00)

Ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 ikipe ya Rayon Sports yateguye umunsi “Rayon Sports Day” uzarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo n’umukino wa gicuti izakina na Gasogi United kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri (18h00).

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko iki gikorwa  bagiteguye mu rwego rwo kwerekana ikipe y’abakinnyi bato “Juniors”, kwerekana umwambaro ikipe izambara  muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, kwerekana igishushanyo mbonera cya Sitade bashaka kwiyubakira hanyuma habe umukino wa gicuti  na Gasogi United.

Mbere y’uyu mukino hazafatwa umwanya wo kwibuka  bamwe mu bakiniye Rayon Sports bapfuye barimo  Ndikumana Hamad Katauti wapfuye tariki 15 Ugushyingo 2017 ubwo yari umutoza wungirije muri Rayon Sports.

Iki gikorwa kizatangira saa munani z’amanywa (14h00) aho biteganyijwe ko Sitade izafungurwa saa sita (12h00). Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 20 mu cyubahiro,  ibihumbi 10 iruhande rwaho, ibihumbi 5 ahatwikiriye n’ibihumbi 2 ahasigaye hose.

Munyakazi avuga ko iki gikorwa cy’umunsi wahariwe ibikorwa bya Rayon Sports  kizajya kiba buri mwaka ariko  mbere gato y’uko undi mwaka w’imikino utangira.

Perezida wa Rayon Sports yagarutse ku mupira wa gicuti uzabahuza Gasogi United agira ati : “Umwana azaba arimo gukina n’umubyeyi, Gasogi United ni umwana ukivuka ufite amezi make, tuzaba turimo kumwakira tumuha amasomo y’uburyo ruhago ibayeho, twumvise ko umwana yavukanye amagambo menshi  muri ayo magambo tuzamwigishirizamo uko  bambara umwambo w’ikipe, uko bakina umupira ndetse no kugira intego.”

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yashimiye ikipe ya Rayon Sports kuba yarabatumiye ngo bakine umukino wa gicuti. Yanavuze ko Rayon Sports ari imwe mu makipe afite imirongo migari indi kipe yakwifuza kugenderaho.

KNC yagize ati: “ Tuzifatanya na Rayon Sports mu bikorwa by’iterambere ariko mu kibuga nta bwo tuzaborohera, umwambaro wabo tuzawusiga icyondo. Rayon Sports ni ikipe biryoshye gutsinda.”

Yakomeje agira ati: “Uyu ni umukino wo guca agasuzuguro gashobora kuba ari aka Rayon Sports  cyangwa Gasogi United. Uyu si umukino wa gicuti, ibya gicuti bizarangira mu kumurika imishinga, mu kibuga bizaba ari ibindi bindi.”

Umukino uheruka guhuza izi kipe wari uw’umunsi wa mbere wa shampiyona zanganyije 0-0.

Izi kipe zizakinana imyambaro mishya

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi yavuze ko impamvu iyi myambaro yatinze ari uko babanje kuganira n’uruganda rwa “Errea” rusanzwe rubakorera imyenda aho bifuje ko babakorera umwambaro wihariye “Design” kuko iyo bari basanzwe bakoresha ari iy’uruganda.

Yagize ati: “Byabaye ngombwa ko tujya ku ruganda tubasaba kudukorera umwambaro wihariye dushaka kandi biratinda bifata hafi amezi 6.”

Yakomeje agira ati: “Ni byiza rero kuko tuzaba dufite uburenganzira bwo kuwuha  uwo ari we wese kuba yawukora bityo abafana bazawubone  udahenze. Turi mu biganiro na Errea yemeje kudutera inkunga ya 30%, Skol nayo ikaduha 30% hanyuma umufana akazishyura 40% asigaye ni ukuvuga ko umwambaro wari ku mayero 21; ibihumbi 21 by’amafaranga y’u Rwanda umufana azajya awugura ku  mayero 10 ni ukuvuga ibihumbi 10 by’amafaranga yu Rwanda.”

Munyakazi yavuze ko igihe bizaba bidakunze bareba ubundi buryo bw’aho bazikora  kugira ngo abafana bazibone ku giciro gito.

Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na Gasogi United warangiye izi kipe zinganyije 0-0

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.