Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Rayon: Rwatubyaye na Bimenyimana bagiye i Burayi bishe amategeko

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 31-01-2019 saa 08:34:01
Rwatubyaye Abdoul

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buravuga ko Rwatubyaye Abdoul na Bimenyimana Bonfils Caleb, bari abakinnyi bayo berekeje ku mugabane w’u Burayi mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Rwatubyaye yerekeje FC Shkupi yo muri Macedonia gukora igeragezwa, tariki 17 Mutarama 2019, anagira amahirwe yo gusubira ku mugabane w’u Burayi nyuma y’ibihano by’imyaka 3 yari yarigeze gufatirwa kubera gutoroka ubwo yari mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20.

Ku rundi ruhande tariki 26 Mutarama 2019, Bimenyimana Bonfils wari umaze umwaka n’igice yerekeje mu ikipe ya FK RFS mu gihugu cya Latvia aho yasinye amasezerano y’imyaka 3.

Muhirwa Freddy, Visi Prezida wa Rayon Sports avuga ko Rwatubyaye yagiye mu ikipe idashaka guha Rayon Sports ibihumbi 50 by’amadolari ari na yo mpamvu bamuhitishijemo kugaruka mu Rwanda cyangwa kujya muri Libya ahari ikipe ishobora kubahiriza ibyo bifuza.

Ati “Amasezerano ya Rwatubaye ateganya ko ashobora gusohoka mu ikipe, ikipe izamugura iduhe ibihumbi 50 by’amadolari, ikipe agiyemo yo ntiyashatse gutanga ayo mafaranga kandi ntabwo ari na yo twaganiriye. Yo ariko irashaka kumurera amezi atandatu, ubundi bazatwishyure mu isoko ritaha.”

Akomeza agira ati “Rero umukinnyi nka Rwatubyaye ukomeye ukajya kumutangira ubuntu twavuze ko ibyo bidashoboka. Twe twari twamubwiye ko hari ikipe yo muri Libya yashakaga kutwishyura ayacu na yo ikamwishyura, twaramubwiye tuti amahitamo ni abiri, kugaruka mu Rwanda akadukinira cyangwa akajya gukina muri Libya. Iyo kipe ntacyo iravuga, we yari yahisemo kujya muri Libya.”

Muhirwa Freddy avuga kandi ko bazatanga uburenganzira bwo guha Caleb icyangombwa cyo gukina mu ikipe ye nshya nibamara gukemura ikibazo cya Aigle Noir yamugurushije itabimenyesheje Rayon Sports.

Ati “Caleb ntabwo ari twe tumugurishije nta nubwo n’ibyo bintu tubizi, twabyumvise nk’abandi bose ikipe ya Aigle Noir y’i Burundi ni yo yagiye mu byo kumugurisha kugeza bamwohereje nta ruhushya tumuhaye gusa amaherezo Rayon Sports ni yo ifite impapuro za Caleb za FIFA. Nanone umuntu washatse kugenda ntiwamutangira ariko aho bizagana ni uko bazagaruka kutureba, turebe icyakorwa. Ntitwamureka ngo agende gutyo, tuzareba icyo amategeko ateganya.”

Bimenyimana Bonfils Caleb, na we werekeje ku mugabe w’u Burayi mu ikipe ya FK RFS yo muri Latvia

Akomeza agira ati “Hari amasezerano umukinnyi afitanye na Rayon Sports, ari no muri federasiyo, ni nayo tugenderaho. Avuga ko mu gihe umukinnyi asinyiye indi kipe mbere yo kurangiza mu mwaka wa kabiri ayacu ahabwa 60% naho twe tugahabwa 40%. Ntabwo twe twamugurishije, ubwo Aigle Noir izaza idusobanurire ayo masezerano ya mbere.”

Nyuma yo gutakaza aba bakinnyi, Rayon Sports yahise iha andi masezerano Mutsinzi Ange Jimmy mu gihe ayo yari afite yari yarangiye tariki 01 Mutarama 2019. Inakeneye kandi rutahizamu ugomba gusimbura Bimenyimana Bonfils Caleb n’kuko byemezwa na Muhirwa aho ari Jules Ulimwengu umurundi ukinira Sunrise FC bari bamaze iminsi mu biganiro.

Rwatubyaye Abdoul

Bimenyimana Bonfils Caleb

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.