Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Ras Bertin yakanguriye abana bavuye mu ishuri kurisubiramo

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 27, 2017

Mudacyahwa Bertin uzwi nka Ras Bertin bakunda kwita “Inshuti y’abana”, umuhanzi uririmba mu njyana ya  Reggae ku ya 24 Ukuboza 2018  mu mujyi wa Muhanga  yakoze igikorwa cyo gusangira n’abana  barimo n’abavuye mu ishuri abashishikariza gusubira mu ishuri.

Aganira n’Imvaho Nshya Ras Bertin yavuze ko  icyo gikorwa cyitabiriwe n’abana bamwe baba ku mihanda n’abandi bari baturutse mu ngo zitandukanye basanzwe biga.

Yagize ati “Ni igikorwa twateguye cyahuje abana bamwe baba ku mihanda n’abandi baba  iwabo biga. Abana biga baganirije abo baba ku muhanda bababwira ibyiza byo gusubira mu ishuri kandi natwe twarabaganirije”.

Bamwe mu bana baba ku mihanda kandi yavuze ko batangaje ko impamvu bavuye mu miryango yabo  byatewe n’amakimbirane aba mu miryango baturukamo.

Nyuma yo kuganirizwa banabazwa ibibazo n’urubyiruko rubarizwa mu Cyizere Group bari abafatanyabikorwa, Ras Bertin yavuze ko abo bana bagaragaje  umuhate wo   gusubira mu ishuri.

Abasubije ibibazo neza, Ras Bertin yavuze ko bagenewe ibihembo ngo kandi abana bose uko bari 102 baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge no ku cyorezo cya SIDA.

Icyizere Group, Ras Bertin yavuze  ari Umuryango w’urubyiruko ugamije kurushaho guteza imbere igihugu no kwiyubakira ejo heza hazaza.

Igikorwa bakoze kandi yavuze ko yari mu rwego rwo kwishimana n’abana ku munsi mukuru wa Noheli.

Ubuhanzi bwe avuga ko kandi bwibanda ku kuririmba ku mahoro no ku burenganzira bw’abana muri rusange.

Zimwe mu ndirimbo za Ras Bertin harimo iyitwa “Bazanyibuka”, “Abo bana”, “Ntibikwiye” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS