Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rambo yamaganye abakomeje kuvuga ko yapfuye

Yanditswe na SHEMA CHRISTIAN

Ku ya 23-03-2018 saa 08:00:54
Sylvester Stallone akomeje kwamagana abavuga ko yitabye Imana

Umukinnyi wa filime wubatse izina rikomeye ku Isi, Sylvester Stallone benshi bamenye nka Rambo yamaganye amakuru avuga ko yapfuye.

Sylvester Stallone akomeje kwamagana abavuga ko yitabye Imana

Nyuma y’uko abonye amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko yapfuye, Rambo yayanyomoje ndetse asaba abakunzi be n’Isi yose muri rusange kuyirengagiza kuko ari muzima kandi ameze neza.

Amakuru avuga iby’urupfu rwe yavugaga ko yapfuye azize indwara ya kanseri ya Prostate yari amaranye igihe mu ibanga. Ifoto Rambo yakoresheje ahakana aya makuru yariho ubutumwa bwari bwashyizwe kuri Facebook n’uwitwa Torrealba Daniel bugira buti “Sylvester Gardenzio Stallone yapfuye muri iki gitondo nyuma y’urugamba rw’indwara ya kanseri ya prostate, uyu mukinnyi wa filime yagize ibanga uburwayi bwe, ariko ku iherezo birangiye atabashije kuyitsinda.”

Iyi foto, Rambo we yayiherekesheje amagambo agira ati “Nyabuneka mwirengagize ubu bugambanyi  ndiho, ndi muzima, ndanezerewe kandi mfite ubuzima buzira umuze Ndacyabasha no gutera igipfunsi”.

Nyuma yaho yahise ashyiraho n’amashusho ari kumwe n’abakobwa be n’ubutumwa bugira buti “Ndareba abakobwa bange hanze mu muyaga muke urimo imvura, ni byiza cyane kuva mu bapfuye.”

Frank Stallone, murumuna we na we yagaragaje umujinya ukomeye yatewe n’iki gihuha yahamije ko cyanahungabanyije umubyeyi wabo w’imyaka 96.  Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, Frank yagize ati “Ndi umurinzi wa mukuru wange cyane, kandi nge nsanga ibi banditse bavuga ko umuvandimwe wange yitabye Imana ari uko  babuze icyo bandika ndabona bidashimishije. Byahungabanyije mama w’imyaka 96 y’amavuko, nange ndarakaye kurushaho. Siniyumvisha igikoresha abantu nk’abo badafite ubumuntu.”

Yakomeje ati  “Iki gihuha cy’urupfu rw’umuvandimwe wange cyahungabanyije abantu benshi uyu munsi, barimo nge na mama. Mbese twahindutse abantu barwaye, kuki hakiriho iraswa ry’abantu benshi, ubushyamirane n’urwango bingana gutya? Ibintu bigomba guhinduka naho ubundi turagana habi.”

Uyu mugabo w’imyaka 71 yamenyakanye muri filime zakunzwe na benshi nka Rambo yari ifite ibice 4 iyi yaje no kumwitirirwa kubera ukuntu yamenyakanye cyane izindi ni nka expendables, cobra, assassins, creed n’izindi nyinshi.

Umwanditsi:

SHEMA CHRISTIAN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.