Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Rally: Imodoka 16 ni zo zitegerejwe kuzitabira “Huye Rally 2019”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 21, 2019

Mu ishyirahamwe ryo gusiganwa ku modoka mu Rwanda “RAC” baratangaza ko imodoka zigera kuri 16 ari zo zitegerejwe kuzitabira isiganwa rizabera mu Karere ka Huye rizwi nka “ Huye Rally 2019” tariki 29-30 Kamena 2019.

Muri izi modoka 16 zitegerejwe kuzitabira iri siganwa rizamara iminsi ibiri hazaba harimo 7 za hano mu Rwanda, imodoka 5 z’i Burundi ndetse hakabamo n’imodoka 4 zizava muri Uganda.

Mu bashoferi bazwi kandi bahanzwe amaso na benshi muri iri siganwa, barimo Gakwaya Claude wo mu Rwanda, Din imitiaz w’i Burundi ufite shampiyona yo gutwara imodoka mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2018 ndetse n’umugande, Musa Kabega watwaye iri siganwa ry’i Huye  mu myaka ibiri ishize (2017 na 2018).

Umunyarwanda, Mugabo Jean Claude, uzaba ufatanya na Gakwaya Claude atangaza ko imyiteguro y’iri siganwa irimo kugenda neza ndetse ko afite ikizere cy’uko bazitwara neza.

Ati: “Imyiteguro igeze kure, imodoka imeze neza turiteguye muri rusange nta kibazo gihari. Twizeye guhatana n’abandi ku rwego rwo hejuru.”

Mugabo atangaza ko kuri ubu barimo gukora ibishoboka bagerageza gutegura imodoka yabo neza no kwiga neza imihanda bazakoresha kugira ngo bazabashe guhatana nk’uko bikwiriye.

Ati: Icy’umwihariko tugomba gukora ni ugutunganya imodoka kurenza uko twari twayitunganyije mu bihe bishize. Ikindi hariya ni iwacu, turahazi, tukazaba twafashe imihanda neza ku buryo tubasha gukoresha neza ibihe byacu ku buryo nta kibazo abo tuzahangana baduteye tuzahangana nk’uko dusanzwe duhangana na bo.”

UKO ISIGANWA RIZAGENDA

Iri siganwa rizatangira tariki 29 Kamena 2019, aho abazasiganwa bazatangira saa sita (12h00) bakazahaguruka mu mujyi wa Huye hagati berekeza Rango-Kibirizi-Mugusa-Gisagara- Rwasave bazasoreze ku Kabutare aho bagomba kuzenguruka inshuro 2.

Mu ijoro guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tatu (19h00-21h00), abasiganwa baziruka mu muhanda wa Rango-Kibirizi-Gisagara-Rwasave-Mbazi.

Ku cyumweru tariki 30 Kamena 2019, kuva saa yine kugera saa munani (10h00-14h00), abazasiganwa bazakora intera ya Save-Rwanza-Shyanda.

IRI SIGANWA RYAHURIRANYE N’IRY’UTUMODOKA DUTO

Iri siganwa ryo gusiganwa ku modoka ry’uyu mwaka wa 2019 ryahuriranye n’isiganwa ry’utumodoka duto rizwi nka “Karting” ryo rizabera kuri sitade Huye tariki 29 Kamena 2019, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoraba kugeza saa yine z’ijoro (6h00-22h00) ndetse no ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019, kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (14h00-18h00).

Ubwo Musa Kabega ukomoka muri Uganda yashyikirizwaga igikombe k’isiganwa rya Huye Rally mu mwaka ushize wa 2018