RALC yashyikirije REB ibitabo 1.000 bivuga ku muco n’indangagaciro

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 21-02-2019 saa 07:33:11
Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC (hagati), Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi Mukuru wa REB (iburyo) na Dr. Niyomugabo Cyprien (Intebe y'Inteko y'Ururimi n'Umuco (ibumoso)

Inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashyikirije ibitabo 1.000 Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) akaba ari mu rwego rwo gutoza abana umuco n’indangagaciro ziwubonekamo.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Dr. Vuningoma James, gutanga ibi bitabo ni uburyo bw’ubukangurambaga ku muco no kunoza Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire yacyo.

Avuga ko iki gitabo kemejwe n’igihugu, ni igitabo nyobozi cyamaze gusakazwa hose kugira ngo batangire bagikoreshe kandi gikoze mu buryo bwa gihanga bworoheye buri wese.

Yongeyeho ko kirimo indangagaciro 4 ari zo gukunda igihugu, ubumwe, ubupfura n’umurimo, akaba ari indangagaciro remezo kandi buri ndangagaciro ifite izindi 2 ziyishamikiyeho. Ati “Iki gitabo nigikoreshwa n’abana ndetse n’ababyeyi tuzaba dufite ubukungu bukomeye bw’umuco nyarwanda”.

Yongeyeho ati “Dutanze ibitabo 1.000 muri REB, ni mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ari na bo bigenewe barusheho kwisomera no kwigishwa ibijyanye n’umuco n’indangagaciro zawo kugira ngo bawusigasire udacika.”

Dr. Vuningoma avuga ko ibi bitabo bizifashishwa mu kwigisha abanyeshuri kuko umuco ukwiye guhera mu bakiri bato bakawumenya kandi bakamenya neza aho bava n’aho bagana, bizabafasha kandi kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda bitume bamenya n’izindi ndimi za politiki zivugwa mu Rwanda.

Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC (hagati), Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi Mukuru wa REB (iburyo) na Dr. Niyomugabo Cyprien (Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco (ibumoso)

Intebe y’Inteko, Dr. Niyomugabo Cyprien, na we wari witabiriye uyu muhango wo gutanga ibitabo, yagarutse ku kamaro ko kumenya umuco w’igihugu n’indangagaciro zawo.

Yashimangiye ko iki gikorwa cyo gutanga ibitabo ari igikorwa cy’ubukangurambaga ku muco no kunoza Ikinyarwanda mu mivugire no mu myandikire.

Yagize ati “Kugeza ubu muri kaminuza y’u Rwanda hatangijwe isomo ry’indangagaciro n’ubumenyi bw’umuco nyarwanda, ni mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bose uhereye ku bakiri bato bagire ubumenyi mu muco nyarwanda ndetse n’indangagaciro.”

Dr. Niyomugabo yavuze ko Politiki y’indimi iri hafi gusohoka, bivuze ko igomba guherekezwa n’ubumenyi bw’indimi kongeraho inkoranyamagambo y’uririmi rw’Ikinyarwanda.

Avuga ko RALC na Kaminuza y’u Rwanda bizafatanya gushyira inyandiko zimwe na zimwe mu ndimi z’amahanga kugira ngo Ikinyarwanda gifashe kwiga izindi ndimi.

Dr. Niyomugabo avuga ko umurimo bakora bawusabwe na Perezida wa Repubulika muri gahunda yo guteza imbere Ikinyarwanda, akaba abemerera ubufasha bwose bakeneye kugira ngo imirimo igende neza, imwe mu mpamvu buri mwaka ingengo y’imari igenerwa RALC igenda yiyongera.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) Dr. Ndayambaje Irenee, yavuze ko ibitabo bahawe ku muco bije byiyongera ku zindi mfashanyigisho basanganywe zijyanye n’Integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.

Yagize ati “Integanyanyigisho yacu yatangijwe mu mwaka wa 2016, itanga ubumenyi, ubumenyingiro n’ubukesha, mu bukesha rero harimo n’umuco ari na cyo ibitabo twahawe bije kudufasha mu kwigisha abana.”

Yavuze ko ibi bitabo kandi bije nyuma y’uko mu mashuri yose hatangijwe icyumweru cy’umuco, bikazafasha abana kuba Abanyarwanda bahamye kandi bakunda igihugu.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo ibitabo 1000 mu mashuri ari mu mirenge 416 mu gihugu ari bike, ngo buri murenge uzahabwa ibitabo 2 mu buryo bwo gusaranganya, ariko na none ibi bitabo bikaba birara bishyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo buri muntu wese abashe kukibona.

Dr. Ndayambaje yijeje abayobozi ba RALC ko mu magenzura akorwa mu bijyanye n’ubukangurambaga bukorwa mu mashuri ku Ireme ry’uburezi, hazajya hanasuzunwa ko ibi bitabo bikoreshwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.