Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

RALC yagaragaje indangagaciro enye zigiye kugenderwaho

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 05-02-2018 saa 08:27:48
Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Dr. Vuningoma James, yatangaje ko hagiye gushyirwaho indangagaciro enye z’Abanyarwanda zigiye kugenderwaho.

Dr. Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

Dr Vuningoma yavuze ko nka RALC bakoze ubushakashatsi ku ndangagaciro, zishyirwa mu gitabo “Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda”, imfashanyigisho ibanza, bityo bagiye kuzihuza n’ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Itorero ry’Igihugu, ibyo mu kigo cy’amatora, Unity Club Intwararumuri, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, babibyaze indangagaciro z’Abanyarwanda zigiye kugenderwaho ariko zifite izindi zishamikiyeho.

Ati “Izo ndangagaciro enye ni Ugukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’umurimo. Izo ndangagaciro uko ari enye twasabwe gukora ikindi gitabo kitari iki (cya RALC), kigiye gukurikira iki, kigaragaza ingandagaciro remezo enye n’izindi ndangagaciro zizishamikiyeho.”

Yongeyeho ko nyuma y’icyo gitabo hari n’ikindi gikorwa cyo kugaragaza amateka y’ahantu hose nyaburanga hari amateka y’Abanyarwanda kugira ngo age yigirwaho.

Ati “Ariko hagati aho Inteko nyarwanda yatangiye no gushakisha uburyo izamenya ahantu hafite uburanga mu Rwanda hashobora gufasha kugira ngo Abanyarwanda bige amateka y’ubuzima bwabo.

Hakozwe ubushakashatsi ku bindi by’umuco nyarwanda birimo ubukwe nyarwanda butavugwaho rumwe muri ino minsi ku ngingo zimwe na zimwe, hakozwe ubushakashatsi bwo kumenya uko itangazamakuru, murandasi, imbuga nkoranyambaga bigira ingaruka ku muco n’ururimi nyarwanda, ku myambarire y’abakobwa, abagore n’abagabo n’ibindi bishyirwa mu majwi hagati y’abo mu byiciro bitandukanye.

Dr. Viningoma ati “Impamvu y’iki gikorwa ni uko Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco ifite uruhare runini mu nganda ndangamuco (cultural industries) zibarizwa muri rugaga rw’abikorera.

Ibyo biri kandi mu mwanzuro wafashwe mu nama y’umushyikirano iheruka mu 2013, wo gushaka ibintu bishobora kudindiza iterambere umuco nyarwanda n’ururimi, bishingiye no ku kuba UNESCO yaramaze gushyira ururimi rw’Ikinyarwanda mu ndimi gakondo ziri ku isi zigiye kuzimira zikavaho.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.