Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Radiyo zikorera muri za gare zahinduriwe inyito

Yanditswe na  UWABEZA DJALIA

Ku ya Jun 1, 2018

Mu nama yabaye ejo hashize yateguwe n’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), yigaga ku nyito ikwiye ya radiyo zivugira muri gare hirya no hino mu gihugu, yari iyobowe n’Umuvugizi wa RURA, Kulamba Anthony  hanzuwe ko ziriya zitujuje ibyangombwa bituma zitwa radiyo ko ahubwo ari Ijwi rya radiyo gare runaka bitewe n’iyo ari yo.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe imikorere myiza y’izo radiyo zikoreshwa muri gare no mu masoko ndetse no kugeza ku bakora uwo mwuga uko igenzurwa ryakozwe mu gihugu cyose kuva tariki ya 5 Werurwe kugeza tariki 12 Mata 2018 rigenzura uko aya maradiyo akora niba akora byemewe cyangwa  bitemewe.

Ni inama yari yahuje  inzego zirimo RURA, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC ndetse n’abakora kuri izo ‘radiyo’ zo muri gare.

Umuvugizi wa RURA Kulamba Anthony yashimiye abitabiriye bose ubu butumire bwa RURA, yavuze ko iri genzura ryakozwe ryari rigamije kureba ibitagenda neza ndetse n’ibigenda neza bakarushaho kubinoza bikabateza imbere ndetse n’igihugu kigatera imbere, cyane cyane ko u Rwanda ari igihugu gifite umurongo utunganye mu bintu byose gikora.

Kulamba wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa RURA yakomeje agira ati “Radiyo zose ziri mu nshingano zacu, kugeza ubu dufite ikibazo cy’abafite radiyo zimwe dusanzwe tuzi, kugira ngo zitwe radiyo hari byinshi baba baraciyemo kugira ngo zemerwe noneho namwe mukita serivisi mutanga ko ari radiyo. Izi Radiyo zikorera muri gare ntizikwiye kwitwa Radiyo kuko zitujuje ibisabwa ngo zitwe radiyo, ndetse n’abayikorera si abanyamakuru kandi niba abayikorera barize itangazamakuru mu gihe bakorera iyo serivisi nta bwo baba bitwa abanyamakuru.”

Ibambe Jean Paul ushinzwe amategeko mu Rwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC yagize ati “Iyi serivise nibeho ariko ntiyitwe itangazamakuru kuko itangazamakuru kugira ngo rikore hari inzira nyinshi ricamo rikagira ibyo ryemererwa ndetse n’ibyo ritemerewe ndetse n’abakora iyo serivisi ntibitwe abanyamakuru kuko n’umunyamakuru afite ubusobanuro bwe ndetse n’amategeko agenderaho”.

Rugamba Amani David ushinzwe igenzura muri RURA yagaragaje uko igenzura ryakozwe, ryari rigamije kureba ibikorwa by’izi Radiyo zo muri gare ndetse bakareba ingaruka byateza nko kubeshya rubanda, gusebanya, kwica umuco no kwangiza ururimi n’icyo aya maradiyo akwiye gukora nko gutanga amatangazo yo kurangisha ibyabuze ndetse n’ababuranye, bakaba banatambutsa indirimbo zatuma abari muri gare bagubwa neza ndetse bakirinda urusaku rwinshi muri gare.

Abakoresha radiyo zo muri gare basabye ko rwose zitakurwaho kuko hari icyo zimariye abaturage ahubwo RURA hamwe n’izindi nzego zibishinzwe babaha umurongo ngenderwaho bakabikurikiza ndetse babafasha no gutera imbere.

Kulamba Anthony, yamaze impungenge abitabiriye inama ko iyi nama yabaye itagamije gukuraho izo radiyo zikorera muri gare, yagize ati “Icyo tugamije ni ukubafasha icyo ari cyo cyose mwadusaba ariko cyatuma mukorera ku murongo nyawo mutabangamiye itangazamakuru cyangwa rubanda”.

Nyuma yuko abitabiriye iyi nama basobanurirwa radiyo icyo ari cyo n’impamvu yiswe radiyo, mu myanzuro yafashwe muri iyi nama yahuje abakora kuri izo radiyo zo muri gare n’abayobozi batandukanye bemeje ko aya bita amaradiyo akorera mu magare no mu masoko  adakwiye kwitwa radiyo ahubwo age yitwa Ijwi rya gare runaka.