Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

RAB yagaragaje uruhare rw’ubuvumvu mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 22-05-2019 saa 16:39:45
Hagaragajwe uko ubworozi bw’inzuki buhagaze mu Rwanda

Inzuki ni udusimba tuba mu bwoko bw’inigwahabiri, tutagira amagufwa, turangwa n’umubiri ugizwe n’ibice bitatu byuzuzanya ari byo; umutwe ugaragaraho uduhembe tubiri tuzifasha kumenya ibirukikije, amaso manini abiri n’umunwa.

Mwiza Willy ushinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ubworozi bw’inzuki mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko Abanyarwanda bari kuva mu bworozi bw’inzuki bwa gakondo binjira mu bw’umwuga.

Avuga ko amoko y’inzuki aboneka mu Rwanda azwi cyane ari ayo mu bwoko bwa ‘Apis mellifica’, Apis dorsata, Apis florea na Apis cerana. Cyakora inzuki zikunze gukoreshwa mu buvumvu ni izo mu bwoko bwa Apis mellifica, na zo zikaba zigabanyijemo ibice byinshi, ukurikije uturere zigenda zibonekamo.

Muri izo nzuki zose, iziboneka mu Rwanda ni izitwa Apis mellifica adansoni, n’ubwo nta bushakashatsi bwakozwe muri urwo rwego.

Hari ubundi bwoko bw’inzuki bita mu kinyarwanda ubuhura (mellipona depressives). Izo nzuki ntizigira urubori, nta n’ubwo zubaka ibinyagu, ahubwo zishyira ubuki mu bihuku by’imiswa, mu binogo byafukutse mu biti, cyangwa mu myenge igenda isigara mu nkuta z’amazu.

Ishusho y’ubworozi bw’inzuki mu Rwanda

Musoni Charles, Perezida w’Ihuriro ry’Abavumvu mu Rwanda avuga ko ubworozi bw’inzuki ari umwuga watangiye kera utangirwa n’Abanyarwanda kubera ko bari bawukunze.

Akomeza avuga ko mu 1514 ubworozi bw’inzuki bwakorwaga.

Yagize ati: “Abanyarwanda borora inzuki kubera ko bari bazifitemo inyungu ndetse ubuki bakabukoresha mu buryo butandukanye ari mu buryo bw’inzoga banywaga, mu kubukoresha muri gahunda zitandukanye z’ubuzima bwabo. Kuva icyo gihe ubworozi bw’inzuki bwakomeje gukorwa kugeza uyu munsi”.

Yakomeje agira ati : “Icyo gihe ubworozi bwakorwaga ku rwego rwa gakondo, ariko uko igihe kigenda Abanyarwanda bagenda babonamo inyungu, baza gutekereza gutangira ubworozi bwa kijyambere, uyu munsi abenshi bakaba bamaze kubujyamo bagenda bava mu bworozi bwa gakondo binjira mu bworozi bwa kijyambere kugira ngo ibyiza bikomoka ku nzuki bibashe kugera ku Banyarwanda benshi, kuko iyo uvuze inzuki uba uvuze ubuzima.”

Akamaro k’inzuki ni ntagereranywa

Ibi ngo bishatse kuvuga ko ngo inzuki zibungabunga ibidukikije, inzuki zibungabunga amashyamba, ibangurirwa ry’ibihingwa hejuru ya 70% bikorwa n’inzuki, amashyamba, ibidukikije, umwuka abantu bahumeka inzuki zibigiramo uruhare noneho agahebuzo ngo hakiyongeraho ubuki ndetse n’ibindi bikomoka ku nzuki kuko ubuki bunavamo imiti.

Ati: “Mu Rwanda tuva mu bworozi bwa gakondo twinjira mu bworozi bwa kijyambere. Ni yo mpamvu dusaba kubungabunga inzuki zifitiye Isi yose umumaro kugira ngo hatabaho gucika kwazo ahubwo ubuzima bwazo na bwo bubungabungwe.”

Mu Rwanda aborozi b’inzuki babigize umwuga ngo si benshi hari abavumvu ku giti cyabo.

Ati : “Tumaze kugira umubare w’abantu barenga 20 ku giti cyabo bagize umwuga w’inzuki umwuga, dufite n’amakoperative y’aborozi b’inzuki mu bice bitandukanye by’igihugu, ayo makoperative amaze kugera ku 10 kubera inyungu babonye mu bworozi bw’inzuki, kubera ibyiza babonamo.

Abo babigize umwuga usanga nta kandi kazi bakora barabyuka mu gitondo bakajya mu mizinga yabo bakayisura bakayitunganya bagakora ibyo bagomba kuyikorera bagamije kugira ngo babone umusaruro uhagije ndetse no kugira ngo hakomeze habeho kwiyongera kw’amarumbo y’inzuki kugira ngo inzuki zirusheho kwiyongera mu mizinga kandi bishimira intambwe bamaze kugeraho”.

Ibi bishimangirwa n’aborozi b’inzuki bo mu Karere ka Nyamagabe baganiriye n’Imvaho Nshya barimo Nyiraneza Valentine, umucuruzi w’umusaruro uba wakusanyijwe uva mu buki, atuye mu Murenge wa Kitabi, yavuze ko bamaze gusobanukirwa ibyiza byo gukora bizinesi bashingiye ku buki kuko bibafasha kugera ku ifaranga kandi mu gihe gito.

Ubwoko bw’inzuki

Mu nzuki naho ngo habamo amoko menshi kuko hari inzuki zitanga ubuki hakaba n’inzuki zifite umumaro mu buryo bw’ubuhinzi n’ubworozi.

Mwiza Willy ushinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ubworozi bw’inzuki mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko hari ubwoko butatu bw’inzuki butanga ubuki ariko ubwo bwoko butatu kugeza ubu ngubu ngo bugaragara nkaho bugira amahane cyane.

Imibereho y’Urwiru iteye amatsiko

Urwiru ngo ni rwo ruyuki rubyara gusa kugira ngo irumbo ry’inzuki zororoke haba hakenewe urwiru kugira ngo rubashe gutuma inzuki ziyongera.

Mwiza ati: “Bivuze ko iyo dukora ubushakashatsi mu gutubura ubworozi dushaka inziru kuko ni na zo zituma irumbo rikomeza kugira ubuzima, inzuki ntoya ni zo zijya gutara ubuki zifite igihe runaka zibaho, zifite iminsi 45 gusa yo kubaho. Ni mu gihe urwiru rwo rushobora kumara imyaka 5. Ubushakashatsi bwagaragaje yuko impamvu rwo rumara igihe kinini ari ukubera ibyo kurya rurya byitwa igikoma cy’urwiru.”

Avuga ko mu mutiba habamo ubwoko butatu bw’inzuki, urwiru rushinzwe gutera amagi hagati ya 1500 kugeza ku 2000 hanyuma hakaba imingwe ni uruyuki rw’urugabo rushinzwe kubangurira urwiru kandi rukaba rubangurira rimwe mu buzima bwarwo.

Mu muzinga zishobora kugera hagati ya 1500 na 2000 noneho hakaba Imashi zikora akazi kuva zivutse kugeza zipfuye.

Mu muzinga, inzuki ziri hagati ya 80 000 na 150 000 ni zo zijya gutara ubuki.

Amoko y’inzuki yahawe amazina y’Ikinyarwanda. Musoni Charles, Perezida w’Ihuriro ry’Abavumvu mu Rwanda, avuga ko hari ubwoko bwitwa Inyenzi, Inyumbo n’ Ingina.

Musoni ati: “Urwiru na rwo ni uruyuki rugira uruhare runini cyane mu gutuma irumbu riba rinini cyangwa se irumbu risyigingira. Ni ukuvuga ngo iyo urwiru rudafite imbaraga nta bwo rutera amagi menshi cyangwa se ugasanga ruratera amagi avukamo ibigabo gusa noneho ugasanga wa muzinga urasyigingiye.”

Akomeza agira ati: “Icyo gihe icyo abavumvu bakora mu buvumvu bw’umwuga kwagusura imizinga kwabo kwa buri munsi abavumvu bamaze kubigira umwuga barareba bakavuga ngo uru rwiru ikigero rugezemo rukwiye gukomeza kuba mu muzinga.”

Ibi ngo bivuze ko bafata ikemezo k’icyo bakorera urwiru mu muzinga barebye uko urwiru rurimo gukora iyo babona urwiru rukora nabi rutagifite imbaraga zo gutera amagi cyane cyane urwiru rutera amagi avamo inzuki z’impashyi ni wo muzinga usanga ufite imbaraga noneho kandi ugatera amagi menshi iyo babona rero urwiru rugenda rugira imbaraga nkeya rucika intege bararusimbuza.

Ngo hari uburyo abavumvu bari kugenda bigishwa bwo korora inziru.

Mu muzinga urwiru ngo rugomba kuba ari rumwe mu muzinga kuko bitabaye ibyo habaho intambara inzuki zikarwana kubera ko habonetsemo inziru ebyiri ni ukuvuga abami babiri zikarwana ni cyo gihe ujya kumva ukumva ngo habaye ‘guca’ kw’inzuki zimwe zagiye ubwo zimwe zikajyana n’urwo ng’urwo izindi zigasigara icyo gihe umuvumvu aba ahomba.

Musoni ati: “Ubu rero muri ubwo bworozi ababigize umwuga muri bwa buryo umunsi ku munsi basura iyo mizinga yabo ibyo byose babirebaho ari ukureba urwiru rufite imbaraga nke bakaruhindura ari ukureba izo nziru zishobora kuvukira mu muzinga zindi igihe atari ngombwa bakazikuramo kugira ngo irumbo rirusheho gukura no gusagamba bigamije kugira ngo umuvumvu azabone umusaruro.”

Ese inzuki zishobora kororerwa ahantu aho ari ho hose?

Musoni avuga ko kugeza ubu ngubu mu gihugu cy’u Rwanda hari ibice byashyizweho bigendanye n’ubworozi bw’inzuki, hari zone 4 : “Zone imwe ni iya Pariki y’Akagera, zone y’ibirunga, Gishwati na Nyungwe”.

Izo ngo ni zoni zishobora kororerwamo ariko mu Rwanda ngo hari amashyamba menshi dufite amashyamba y’intusi burya intusi zigira ubuki bwiza cyane ndetse bukundwa n’abanyamahanga ngo akenshi na kenshi ni yo bari kurambagiza ubuki bw’u Rwanda nta bwo bajya basiga ubuki bwavuye mu mashyamba y’intusi.

Yagize ati: “Tugira amashyamba y’intusi menshi cyane rero hari amashyamba ya leta, amashyamba y’abaturage ku giti cyabo ayo yose usanga muri iki gihe abavumvu aho bishoboka barayakoresha aho hose ni heza ho kororerwa ariko na none hari ibyo umuvumvu areba kugira ngo arebe niba aha hantu arahashyira imizinga cyangwa se ntihakwiriye ni ukureba ngo iryo shyamba rihari mu byukuri rizabonekamo aho inzuki zihova aho zijya gukura bya bindi zikenera ubuki umuvumvu ibyo ngibyo akabireba.”

Ngo hari ubwo ushobora gusanga ishyamba ry’intusi rihari ariko ugasanga riracyari ritoya ntirirageza igihe cyo kurabya, iryo ngo ntiwajya kuryororeramo.

Ikindi ngo ni ukwirinda imiyaga ahantu haturuka imiyaga myinshi .

Ati: “Si byiza kuhashyira imizinga kuko imiyaga ibangamira inzuki icyo gihe inzuki ntizibe zikihabaye ukagenda ukazishyiramo ariko ejo ugasanga inzuki zagiye kubera ko zabangamiwe.”

Kuri ubu ngo ihuriro bari kwegera ababishinzwe ngo harebwe ko twabisaba kugira ngo amashyamba adakoreshwa mu bworozi bw’inzuki na yo bayahe aborozi bayakoreshe bayororeremo inzuki kuko kuri ubu Abanyarwanda bagenda bagira ubushake mu kumenya agaciro ko korora inzuki, inyungu irimo.

Muri 2013 habaye inama iba irimo imurika ry’ubuki, ariko ihuza abafite uruhare rw’ubuvumvu ku Isi yose, abagiye bahagarariye u Rwanda muri Ukraine ubuki bw’u Rwanda mu isogongera bwagize umwanya wa 6 ku rwego rw’Isi yose.

Mu 2016 ku rwego rw’Afurika abahurira kuri uwo murimo w’ubuvumvu ari aborozi, ari abacuruza ubuki bose bahuriye i Kigali byamaze icyumweru cyose mu imurikagurisha ryo ku rwego rw’Afurika yose ubuki bw’u Rwanda bwafashe umwanya wa mbere mu kudahigwa mu bwiza.

Muri 2018, muri Nijeriya na ho ubuki bw’u Rwanda bwafashe umwanya wa mbere buzana n’igikombe.

Muri rusange Abavumvu barishimira amahirwe Leta y’u Rwanda ibaha yo gushyigikira gahunda y’ubworozi bw’inzuki kuko kuri ubu hari itegeko rigenga ubuvumvu ryarasohotse rirengera abavumvu.

Hari kandi gahunda y’igihugu yitaye ku buvumvu kugira ngo amashyamba ahari bayabyaze umusaruro.

Ibikoresho biraboneka uyu munsi imizinga ya kijyambere imaze kugera hafi ku 74 000 mu gihugu cyose kandi noneho ibikoresho bigendana n’iyo mizinga birahari; hari ba rwiyemezamirimo biyemeje kujya batunganya imizinga ya kijyambere hari ababihuguriwe babizi basigaye bayikora abavumvu bakayibona hafi.

Abavumvu kugira ngo babone umusaruro mwiza basabwa gukurikirana uruvumvu rwe, agakurikirana imizinga ye bihabanye na kera umuvumvu yagikaga umuzinga we agategereza kuzagaruka mu gihe cy’umusaruro ariko mu buvumvu bwa kijyambere umuvumvu agomba gukurikirana umuzinga we umunsi ku munsi.

Biba byiza ko asura uruvumvu rwe nyuma y’iminsi 7 cyangwa se 9 kugira ngo yirinde igihe cyo kwigomeka kw’inzuki, akamenya amakuru y’inzuki ze, agasobanukirwa uburyo zirimo kororoka, akareba niba urwiru rurimo rutera neza amagi kandi biba byiza ko nyuma y’imyaka 2 urwiru rurimburwa, akanareba ubuzima bw’inzuki muri rusange.

Ubuki bw’u Rwanda bwahize ubw’ahandi mu bwiza mu marushanwa atandukanye yagiye abera hirya no hino ku isi

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

5 Comments on “RAB yagaragaje uruhare rw’ubuvumvu mu iterambere ry’igihugu”

  1. Muraho?
    Nitwa HAKIZIMANA Vincent ,nkorera ubuvumbu mu ntara y’Amajyepfo. Nifuza kumenya niba mu Rwanda dufite imfashanyigishoi ihuriweho n’abavumbu bose mu gihugu hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu buvumbu.
    None se niba ihari twese duhuriyeho nayibona nte?
    Niba idaharise kubera iki nk’abavumbu tutabona uburyo bwo guhuza amakuru ngo tuyishyire ahagaragara ? Abashobora kuba badufasha nge ndahari ni 0788503033, e-mail: kayuki2020@yahoo.fr kandi ubuvumbu mbumazemoi imyaka37 ndumva niyemeje gutanga umusanzu wange mu iterambere ry’ubuvumbu. Murakoze

  2. Murakoze.Nitwa Bwijenkoziki,ndifuza gutangira umwuga w’_ubuvumvu ngamije kubyaza umusaruro ibikomoka kunzuki.Nzabikorera mukarere ka Rulindo.Niba mufite ihuriro,mwanshyira muri grp.+250788242975

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.