Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

RAB na IITA batangije umushinga wongerera imyumbati ubudahangarwa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 18-07-2019 saa 16:23:55
Abahagarariye RAB, IITA, abahinzi n'abacuruzi b'imbuto bamurikirwa Umushinga wa CASS

Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu buhinzi (IITA) ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), batangije ku mugaragaro umushinga ugamije guteza imbere ihererekanya ry’imbuto z’imyumbati binyuze mu bucuruzi (Cassava Agribusiness Seed Systems) CASS, kandi ukaba witezweho kongerera ubudahangarwa icyo gihingwa mu kurwanya indwara zikibasira kikongera umusaruro.

Nk’uko byagaragajwe intego nyamukuru y’uyu mushinga ni ugushyiraho uburyo bwo gucuruza imbuto z’imyumbati zujuje ubuziranenge kandi zishobora guhangana n’indwara nka kabore n’ububembe bityo ukaba utegerejwe nk’igisubizo k’imbuto z’imyumbati mu Rwanda.

Uyu mushinga utangijwe nyuma y’uko bamwe mu bahinzi bagaragazaga impungenge zo kutabona imbuto nziza uko bikwiye.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imbuto mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Rwabigo Daniel, avuga ko umushinga CASS watangijwe uzanye intego yo guteza imbere urwego rw’imbuto y’imyumbati kubera ko ubushobozi rwari rufite butari bujyanye n’ibyo uruhererekane rw’igihingwa k’imyumbati gikenera, nko kuba haboneka imbuto y’imyumbati mu bwinshi no mu bwiza mu buryo buhoraho zikabasha gutuma habaho umusaruro ubasha gutuma n’iby’inganda z’u Rwanda zikoresha.

Rwabigo agira ati: “Uyu mushinga uje kugira ngo ufashe mu gusukura imbuto RAB iba ifite mu bushakashatsi kugira ngo hakurwemo izidafite uburwayi zujuje ubuziranenge kandi zifite ubushobozi bwo kwihanganira indwara za kabore n’ububembe zibasira imyumbati”.

Rwabigo akomeza atangaza ko byari ikibazo mu gihe gishize ku buryo RAB itekereza ko uwo mushinga uzatuma habaho urwo rwego rw’imbuto rufasha mu gutubura imbuto nziza zihanganira ubwo burwayi kandi zikaboneka ku bwinshi.

Rwabigo agaragaza ko igihingwa cy’imyumbati ari kimwe mubyo u Rwanda rwafashe mu by’ingenzi bigomba kwitabwaho kandi kigashyirwamo imbaraga kuko ubusanzwe abantu bakimenyereye mu kwihaza mu biribwa, ariko bijyana n’ikerekezo cy’igihugu cyo gukora ubuhinzi bugamije isoko. Ati: “N’imyumbati yatoranyijwe kubera impamvu zirimo no gusarura bakavanamo ibyo kurya, bakakijyana ku isoko mu buryo bw’amafaranga ariko n’inganda ziragikenera cyane kuko zikivanamo ibintu byinshi. Mu myumbati havanwamo ikitwa (Stachi Amido) ikoreshwa mu bintu bya pulasitiki mu nganda kandi mu bindi bihugu byagiye bizamura umusaruro w’abaturage”.

Rwabigo avuga ko muri rusange imbuto y’imyumbati yujuje ubuziranenge ubu ihari kandi ikomeza no gusukurwa kugira ngo abahinzi bage babasha guhabwa imbuto z’ibanze zanyuze muri Laboratwari zibafasha kugera ku musaruro atari izabanje gukwirakwizwa mu baturage.

Nk’uko abigarukaho avuga ko imyumbati ari igihingwa kihanganira ibihe binyuranye, aho RAB imariye kubona iyo mbuto ashimangira ko yatumye umusaruro uboneka cyane urenza n’ubushobozi bw’inganda ziyitunganya. Gusa ahamya ko umusaruro ubu uri kuboneka igisigaye ari ugushaka isoko kandi n’inganda zifite uko zateganyije ibigega by’umusaruro zakira.

Umuyobozi w’umushinga CASS Dr Silver Tumwegamire nawe ashimangira ko ugamije guteza imbere itegurwa n’ikwirakwizwa ry’imbuto z’imyumbati, zikagira ubushobozi bwo guhangana n’indwara zakorewe igenzura hirya no hino mu Rwanda. Ati: “Kurwanya indwara zibasira imyumbati bizaba imbarutso y’ukwiyongera k’umusaruro no kwihaza mu biribwa”.

Dr Tumwegamire avuga ko uwo mushinga uje gukomereza ku wundi RAB na IITA bari barashyize mu bikorwa ukaba uri kurangira, uwo mushinga wari usanzwe ukaba wari ugamije guhangana n’indwara ya Kabore n’Ububembe, mu gihe mu mushinga mushya hazarebwa hanageragezwa uburyo buboneye bwo gucuruza imbuto z’imyumabati zifite ubuziranenge ku ndwara.

Umushinga CASS watangiye ibikorwa byawo ku itariki ya 01/Mata 2019 ukazamara imyaka 3 ukorera mu bihugu 2 (u Rwanda n’u Burundi) ukazarangira utanzweho amafaranga miriyoni 1 y’Amayero, bingana na Miriyari imwe isaga y’amafaranga y’u Rwanda azatangwa n’Ikigo cy’Ubuholandi gishinzwe ubushakashatsi bugamije iterambere mpuzamahanga (NWOWOTRO).

Ikaba ari inkunga igamije kongerera ingufu ubufatanye bw’u Buholandi n’Ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi bugamije iterambere ry’ubuhinzi (CGIAR), ubwo bufatanye bukaba butanga umusanzu mu guteza imbere ibijyanye n’imbuto muri Aziya no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Abahagarariye RAB, IITA, abahinzi n’abacuruzi b’imbuto bamurikirwa Umushinga wa CASS

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.