Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

RAB: Kuhira ni igisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-03-2019 saa 07:53:35
Abahinzi barakangurirwa gukoresha imashini zivomerera imyaka kugira ngo babashe guhangana n’ihinduka ry’ibihe.

Micomyiza Hanson, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuhira imyaka, gukoresha imashini mu buhinzi no kurwanya isuri mu Kigo k’Igihugu k’Ubuhinzi (RAB) atangaza ko kuhira bigaragara nk’igisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu muyobozi asobanura uruhare gahunda yo kuhira igira mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, ari na byo bituma habaho kwihaza mu biribwa ku gihugu.

Yagize ati: “Kuhira ni igisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere kuko imvura itakigwira igihe bigatuma kuhira bifasha abahinzi guhorana amazi mu mirima n’ubwo imvura yaba yarabuze”.

Avuga ko inkunga ya mbere igihugu giha abahinzi mu kuhira harimo gukuraho imisoro ku bikoresho byo kuhira nk’imashini n’ibindi, gukuraho umusoro uba uhombye byinshi nk’igihugu ariko ni mu rwego rwo kugira ngo bihendukire ababikeneye.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’uburyo bwo gufasha abahinzi kubona ibikoresho binyuze ku nkunga ya nkunganire, aho umuhinzi agura igikoresho cyo kuhira kuri ba rwiyemezamirimo bafite isoko, umuhinzi akishyura 50% by’ikiguzi naho Leta ikamwishyurira ikindi gice.

Micomyiza avuga ko nkunganire ihabwa abahinzi baciriritse badafite amikoro ahagaje, bigatuma n’ubuso buto bahinze bubasha gutanga umusaruro neza, aho mu gihugu hose iyo gahunda yagezeyo kandi ko ifasha abahinzi bato.

Uyu muyobozi kandi yemeza ko hari naho Leta ishyiramo inkunga 100% ku bantu bahuje ubutaka bafite ubuso bunini bukeneye kuhirwa.

Ati “Leta ifite imishinga minini yuhira ubuso bwa hegitari 1000 cyangwa 2000, kuri ubu hari gahunda y’uko izuhira hegitari zigera ku 16.000 cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Micomyiza avuga kandi ko Leta ishyira imbaraga mu kuhira ku buryo ishora mu kuhira imirima y’abaturage ishyiramo ubushobozi bwayo 100%, hari n’aho ikorana n’abikorera.

Uyu muyobozi avuga ko ubuso buhingwa bukeneye kuhirwa bwiyongereye kuko ubuso bwuhirwa bungana na hegitari 52.175, kandi gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi ya 4 (PSTA 4) ifite intego yo kuzamura ubuso bwuhirwa bukaba bwinshi kurushaho bukagera kuri hegitari 100.000 kugeza mu mwaka wa 2024.

Ati: “Ibyo byose bikeneye imbaraga zituruka muri Leta cyangwa mu bikorera ndetse n’abandi baterankunga banyuranye.”

Avuga ko umusaruro w’imbuto n’imboga wazamutse biturutse ku kuhira, aho abikorera binjiye mu rwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ku buryo iziva hanze y’igihugu ari nkeya kurusha uko byahoze.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo bimeze uko, imyumvire y’abaturage ikiri hasi ku bijyanye no kuhira, kuko ngo usanga hari abantu batarabona ko hari ibice imvura itagwamo nk’uko bikwiye, aho usanga bahora bategereje imvura, rimwe na rimwe bikarangira bahombye, batabashije kweza ngo babone umusaruro, mu gihe iyo baza kuhira bari kugira icyo basarura.

Ati “Imyumvire y’abaturage ku bijyanye no kuhira iracyari hasi, hari ubwo n’imiyoboro itanga amazi yo kuhira imirima iziba, ikanaziba abahinzi bahahinga bareba bagategereza ko ari Leta iza gusibura iyo miyoboro.”

Asaba abaturage guhindura imyumvire bagashakisha icyatuma babona umusaruro na Leta ikabagenera inkunga ibafasha kuzamura, ariko na bo bashyizeho akabo.

Nshuti Placide Kanyabujinja, ukorera ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi, akaba impuguke muri politiki yo kuhira avuga ko amazi aturuka mu biyaga n’imigezi ndetse n’amazi y’imvura angana na 95%, muri yo kuhira bikoresha amazi ku kigero cya 20%.

Yemeza ko kuhira bigira uruhare rugaragara mu kongera umusaruro w’ubuhinzi kuko 40% by’umusaruro w’ubuhinzi uturuka ku buso bwuhirwa.

Avuga ko ubusanzwe kuhira bikoreshwa mu buryo bukiri hasi mu bihugu bitaratera imbere, ariko igira uruhare mu kongera umusaruro, yemeza ko u Rwanda rugenda ruzamura ikigero cyo kuhira kugira ngo abaturage b’igihugu babashe guhinga mu bihe byose hadategerejwe imvura gusa.

Yemeza ko Leta yatangiye gahunda yo kubafasha ngo bateze imbere ubuhinzi bukoresha kuhira.

Nshuti nawe agaruka ku myumvire ikiri hasi y’abahinzi b’u Rwanda ahanini bigaterwa no kudaha agaciro iyi gahunda kandi ifite umumaro utari muto.

Ati “Ni ngombwa ko abaturage bahindura imyumvire, bakigishwa kandi bakerekwa ko hari ibikoresho byo kuhira bigurwa make ajyanye n’ubushobozi bwabo.”

Gusa nanone uyu muyobozi ashimangira ko abaturage bakwiye kubigira ibyabo, bagashyiramo imbaraga kuko umusaruro ari uwabo, ariko kandi bakanagendana na gahunda ya Leta yo kubafasha.

Avuga ko ku bufatanye bwa FAO na Leta, abahinzi bifuza kwibonera ibikoresho byabo bibafasha kuhira no kurwanya amapfa bagamije kuzamura umusaruro.

Bamwe mu baturage bakora umurimo w’ubuhinzi nabo bavuga ko Leta yatangiye kubunganira mu bijyanye na gahunda yo kuhira, kubona imbuto nziza no kubona amafumbire mu rwego rwo kubona umusaruro bagamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Kanyamahanga Andre ni umuhinzi wo mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko muri gahunda ya Nkunganire Leta ibafasha kubona imashini zo kuhira imirima yabo, aho mu kuzigura bishyura 50% by’igiciro cyose naho Leta ikabishyurira 50% isigaye, bikaba byaratumye ababasha kuhira bazamura umusaruro w’ubuhinzi bari basanzwe babona.

Ati “Ubu byaroroshye, Leta yatangiye kutwunganira ngo tubone ibikoresho byo kuhira, ab’inkwakuzi bamaze kubigura n’abandi barimo kwisuganya, udashoboye areba abandi bashyira hamwe bagateranyiriza icyo kiguzi Leta ikabatangira ikindi gice.”

Kanyamahanga avuga ko kuva yatangira kuhira imirima ye yavuye ku musaruro w’ibiro 200 by’ibishyimbo kuri hegitari agera ku musaruro w’ibiro 500 kandi ngo byamufashje kwikura mu bukene.

Uyu muhinzi ashishikariza abahinzi bagenzi be batarinjira muri iyi gahunda ya nkunganire kwiyandikisha bihuse kugira ngo imvura y’itumba izahite bakomerezaho guhingira impeshyi.

Micomyiza Hanson, Umuyobozi w’umusigire mu ishami rishinzwe kuhira mu Kigo k’igihugu cy’ubuhinzi

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.