Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

RAB irashishikariza abahinzi kwitegura igihembwe cy’ihinga 22A

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 06-09-2021 saa 15:22:42
Abahinzi b'umuceri bo batangiye gutera (Foto RAB)

Muri uyu Muhindo wa 2021 bigaragara ko imvura yatangiye kugwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kirashishikariza abahinzi gutegura neza igihembwe cy’ihinga 2022A

Abahinzi bakomeje kwitegura icyo gihembwe batunganya imirima bategura imbuto ndetse n’ifumbire kandi hari n’aho batangiye gutera imbuto bitewe n’ubwoko bwayo.

Amakuru Imvaho Nshya ikesha RAB ni uko muri iki gihembwe biteganyijwe ko mu Karere ka Huye hazahingwa umuceri ku buso bungana na Hegitari 2,728. Mu bishanga binyuranye abahinzi b’umuceri barangije gutera, kandi hakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abataratera kubyihutisha.

Abahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Ngoma mu Mirenge ya Zaza na Mutenderi bafite akanyamuneza nyuma yo gukorerwa uburyo bushya bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba aho bwatumye umusaruro wabo utumbagira.

Zimwe mu nama abahinzi bagirwa na RAB harimo guhingira ku gihe, gutegura imirima neza, gutegura ifumbire y’imborera n’imvaruganda,  kubakangurira kurwanya isuri bibanda ku gusasira ibihingwa nk’imbuto, ikawa, n’ibindi… Gucukura imiringoti, gutera ibiti bivangwa n’imyaka no guca amaterasi y’indinganire, bizafasha kutagunduka k’ubutaka maze umusaruro ukiyongera mu bwiza no mu bwinshi.

Guhinga ku materasi byongera umusaruro (Foto RAB)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.