Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

RAB irasaba ubushishozi abahinzi bifuza kongera gutera 

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 11, 2018

Abahinzi bahombejwe n’isuri yabatwariye imyaka mu bishanga n’imusozi baratangaza ko bagiye kongera gutera ariko Ikigo k’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kikabasaba gushishoza, bakaba batera imboga n’ibishyimbo byerera amezi abiri mu nkuka z’ibishanga.

Isuri yatwaye imyaka y’abaturage none bamwe bavuga ko bagiye kongera gutera, ariko baragirwa inama yo gutera ibyera vuba

Bamwe mu bahinzi baganiriye n’Imvaho Nshya bo mu bishanga biherereye mu turere twa Muhanga na Kamonyi bayitangarije ko bagiye kongera gutera ibishyimbo ku mpamvu y’uko ibyo bari bahinze byatwawe n’isuri bakaba nta cyo basigaranye.

Murorunkwere Mathilde wo mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu, avuga ko imyaka yari yarahinze yatwawe n’isuri. Ati “Rwose nta kintu nzasarura, meze nk’umuntu utarigeze ahinga, ni yo mpamvu nihaye intego yo kongera gutera ibishyimbo n’amashaza ngo ndebe ko nabona ikizandenza impeshyi”.

Avuga kandi ko yifuza gutera ibishyimbo byerera amezi abiri bizwi ku izina rya “Shyushya” ko ari byo bishobora guhuza n’icika ry’imvura kuko yizera ko iyi mvura ishobora kugeza muri Kamena.

Karemera Sixbert we ni umuhinzi mu gishanga cya Mombori giherereye mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi. Agira ati “Imvura yaguye yaduteje isuri aho twahinze, twese nta kintu dufitemo byose byatwawe n’amazi, ahubwo ahari imyaka ubu hari umucanga gusa, none rero turifuza kongera gutera ibishyimbo, nibura turebe ko twakweza ibyo kurya nk’imboga kuko umusaruro wo nta wo tubona”.

Ku bijyanye n’ibi byifuzo by’abaturage, Umuyobozi muri RAB ushinzwe umusaruro no kwihaza mu biribwa Dr Ndabamenye Telesphore, avuga ko batifuza ko abaturage bongera guhinga mu bishanga muri iyi mvura igaragara nk’ikiri nyinshi, ahubwo arabasaba guhinga mu nkuka zabyo imboga kuko mu bishanga imvura ishobora kongera kubitwara.

Avuga kandi ko uwashaka guhinga ibishyimbo na we yabihinga mu nkuka z’igishanga kandi agahinga bimwe byerera amezi abiri kuko imvura igaragara ko ikiri mu kirere ishobora kubyeza.

Yagize ati “Ntitwagira inama abaturage yo kongera guhinga mu bishanga muri iki gihe k’imvura igaragara nk’aho ikiri nyinshi kuko bishobora kongera gutwarwa, ahubwo bashobora guhinga imboga n’ibishyimbo byerera amezi abiri mu nkuka z’ibishanga”.

Dr Ndabamenye yemera ko hari ibishanga byangiritse cyane n’imyaka yari irimo ikaba yaratwawe, ariko anavuga ko hari ibindi bifite imyaka imeze neza ku buryo bizatanga umusaruro mwiza.

Uyu muyobozi muri RAB yavuze ko hari gahunda yo kongera imbaraga mu gihembwe k’ihinga cya C gitangira mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga), hakazakorwa ku buryo ibishanga byongera gusiburwa bigahingwa mu gihe k’impeshyi, mu rwego rwo kwirinda ko hazaba ikibazo k’ibiribwa mu ntangiriro z’igihembwe cya A k’ihinga gitangira muri Nzeri.

Yijeje abahinzi ko mu gihembwe cya C hazaterwa imboga, RAB ikaba izatanga imirama y’imboga ku bahinzi bo mu bishanga, zikazavamo igihembwe cya A gitangiye, abahinzi bakazongera guhinga ibiteganyijwe bitewe n’aho baherereye.

Ku bijyanye n’imvura, Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe cyo cyatangaje ko imvura izagwa kugeza ku matariki 20 y’uku kwezi kwa Gicurasi ishobora kugenda igabanuka  igafata ukwezi kwa Kamena 2018