Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

RAB irasaba abahinzi kutagira ubutaka basiga mu gihembwe cya 2019 B

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 13-02-2019 saa 07:38:10
Dr Bucagu Charles Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi mu Kigo RAB

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr. Bucagu Charles, arahamagarira abahinzi guhinga ubutaka bwose bushoboka muri iki gihembwe k’ihinga 2019 B kuko kitezwemo imvura ihagije.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama itegura igihembwe k’ihinga 2019 B, ihuza RAB n’abafatanyabikorwa mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro.

Dr. Bucagu avuga ko igihembwe k’ihinga gishize 2019 A cyagenze neza hakaba hazaboneka umusaruro ushimishije nubwo bahuye n’imbogamizi zuko mu turere tumwe na tumwe habuze imvura.

Dr Bucagu Charles, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi mu Kigo RAB

Gusa, iki gihembwe 2019 B kikaba ari igihembwe gitanga ikizere. Yagize ati: “Muri iki gihembwe k’ihinga 2019 B gitangiye, icyo dushaka cyane cyane gukangurira abahinzi hirya no hino mu gihugu, ni ukugira ngo ahantu hose hatigeze hahingwa hahingwe, ubutaka bwose bushoboka buhingwe muri iki gihembwe kuko iki gihembwe kizagira imvura ihagije ku bice byinshi by’igihugu, bisaba y’uko bwa butaka bwose ari ubutarahinzwe mu gihembwe gishize ari n’ubuzagomba guhingwa bwose tubuhinge, dukoreshe imbuto n’ifumbire.”

Kuba bamwe mu bacuruzi b’inyongeramusaruro barimo Rugerinyange François Xavier, umuhinzi akaba n’umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo na Hategekimana Ignace, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma n’abandi bavuga ko ifumbire n’imbuto bibageraho bitinze bigakerereza abahinzi itera, Dr. Bucagu yavuze ko iki kibazo bagifatiye ingamba ku buryo imbuto zose zizakoreshwa muri iki gihembwe k’ihinga ziri mu gihugu.

Yagize ati: “Kuri ubu nta mbuto izatumizwa hanze nk’uko byari bisanzwe kuko dufite imbuto ihagije mu gihugu.”

Avuga ko abatumiza ifumbire mu gihugu bafite amabwiriza ko igomba kuba yageze mu gihugu hakiri kare, abacuruzi b’inyongeramusaruro bagomba kuba babigejeje mu bubiko bwabo mbere y’uko gutegura ubutaka bitangira.

Yagize ati: “Barangure hakiri kare, kandi barangura ari uko abaturage babahaye amakuru y’ibyo bifuza kuko iyo imvura iguye umuhinzi ahita amanuka akajya gutera kuko ni uruhererekane.”

Ibindi bibazo bifitwe n’abahinzi, uyu muyobozi avuga ko muri iyi nama aba ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe uburyo banoza imikorere hamwe, bityo imbuto n’ifumbire bikagera ku muhinzi mu buryo bwihuse.

Indi ngamba ngo ni ugutubura imbuto ikoreshwa mu gihugu bakagabanya imbuto itumizwa hanze, ibyo ngo bizafasha gutuma imbuto igera ku muturage bidatinze.

Igihembwe k’ihinga B gitangira ku ya 15 Gasanyantare kikageza muri Gicurasi irangira, hagahingwa cyane cyane ibishyimbo, soya n’ibindi.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.