Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Purasitike zikoreshwa rimwe zigiye gucibwa mu Rwanda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 04-02-2019 saa 05:37:47
Minisitiri w'ibidukikije Dr. Biruta Vincent (James R)

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, yatangaje ko hagiye gusohoka itegeko rishya rizaca ibikoresho bya purasitiki byose bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Muri ibyo bikoresho harimo ibyo abantu bashobora kudakoresha ntibagire icyo babura n’ibyo abantu bashobora kubona ibibisimbura mu gukoreshwa.

Dr. Biruta yasobanuye ko Guverinoma yemeje uwo mushinga w’itegeko nyuma yo guca amasashi, igamije kugerageza kugabanya ibikoresho bya purasitike bikoreshwa kandi bizwiho kwangiza ibidukikije no gutera ihindagurika ry’ibihe kuko bitabora.

Avuga ko Guverinoma yasanze ari byiza ko havugururwa itegeko ryagenderwagaho nyuma yo guca amasashi hashyirwaho n’ibyo bikoresho byose bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Ati “Umushinga w’itegeko dufite, uzaca ibikoresho bya purfasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa ariko nanone tuzareba cyane cyane ibikoresho by’ubwoko bubiri; bimwe ni ibikoresho dushobora kudakoresha ntitugire icyo tuba ibindi ni ibikoresho dushobora kubona ibibisimbura ku buryo bworoshye.

Ingero natanga, tuzi iyi miheha ya purasitike isigaye yarakwiriye ahantu hose, uko tuyinywesha n’ibyo dushobora kunywa tudakoresheje imiheha. Tugafata ikirahure tugashyiramo umutobe cyangwa n’amazi, cyangwa icupa ry’amazi ukarifata ugasanga twongeyemo n’umuheha mu gihe twashoboraga kunywesha ikirahure cyangwa ukanywesha n’icupa ubwaryo kandi ubona ko iyo birangiye tujugunya.”

Yakomeje agira ati “Hari n’imiheha yatangiye gukoreshwa ikoze mu mpapuro unywesha ukajugunya kandi ukabora, hari n’indi ushobora gukoresha inshuro nyinshi. Tekereza rero ko nk’iyo miheha ya purasitike icitse ntiyongere gukoreshwa, icya mbere ni uko dushobora kutayikenera, icya kabiri ni uko dushobora kubona n’ibiyisimbura.”

Mu bindi bikoresho Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Biruta avuga bigiye gucika ni ibindi birimo amasahani, amakanya n’ibikombe byose bikoze muri pulasitike bikoreshwa rimwe nko mu birori n’ahandi byarangiza bikajugunywa.

Ati “Iyo bijugunywe usanga bijya aho bakusanyiriza imyanda kandi usanga nta gisubizo dufite cyo kugira ngo bitanduza ibidukikije ni ikibazo cy’umwanda hirya no hino. Ibyo byose ni ingero zigaragaza ko hari ibikoresho dushobora guca ntihagire n’uwo bibangamira cyane, hari n’ibindi ariko dushobora guca kubera ko hari uburyo bwo kubisimbura.”

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Biruta Vincent, asobanura ko hagiye gusohoka itegeko rica pulasitike zikoreshwa rimwe zikajugunywa (James R)

Minisitiri yijeje abanyenganda nto n’iziciriritse bakoresha amacupa ya purasitike mu gupfunyika ibicuruzwa byabo ko mu gihe hagishakishwa ibindi bisubizo nta kibazo kizabageraho ariko nka minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gusobanurira Abanyarwanda gukoresha bike bishobora kugira ngo hagabanywe umwanda ubikomokaho.

Uyu mushinga w’itegeko wateganyije kandi ko inganda zikora bene ibyo bikoresho basabwa kujya bagira ingamba zijyanye no gufasha kugarura bene ibyo bikoresho byageze hanze bikarangiza gukoreshwa (recycling), kugira ngo na bo bagire uruhare mu kugabanya imyanda ikomoka ku bikoresho bya pulasitike baba bakoze.

Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko nyuma y’iryo tegeko hazashyirwaho n’irindi tegeko rizashyiraho amafaranga make azajya acibwa kuri bene ibyo bikoresho bya purasitike bitaracibwa kugira ngo abe ari yo ajya gushyigikira ishoramari rijyanye no gukemura umwanda w’ibituruka kuri purasitike.

Inganda na zo zari zatangiye kubyaza umusaruro bene ibyo bikoresho bya purasitike bigiye gucibwa, iryo tegeko nirisohoka riteganya ko abanyenganda babyo bazahabwa igihe ku byo batumije hanze ariko nta gutumiza ibindi.

Abashoye amafaranga muri izo nganda na bo bazahabwa igihe cyo kwitegura guhindura ibikorwa byabo cyangwa gushaka uburyo izi mashini zakongererwa ubushobozi zigakora ibindi kugira ngo batava ku mu ishoramari.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.