PSF yagaragarije Sena imbogamizi zikomeye mu bishushanyombonera

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 11-01-2019 saa 08:59:39
Ku ruhande rw'ibumoso ni abahagarariye PSF bagaragariza abasenateri uruhare rw'abikorera mu gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera by'uturere (Foto Samuel M)

Abayobozi batandukanye bahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), bagaragarije Umutwe wa Sena zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyombonera by’imigi itandukanye cyane cyane iy’Umujyi wa Kigali n’iy’iwunganira.

Basabye ko hagira igikorwa haba mu kubimenyekanisha no kubyubahiriza mu gushyiraho ibikorwa remezo igihugu cyubaka n’ibindi.

Ni mu biganiro byahuje impande zombi, kuwa 10 Mutarama 2019, ubwo abahagarariye urugaga rw’abikorera bagaragarizaga abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari uruhare rw’abikorera mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibishyushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka n’imiturire.

Umuvugizi w’urugaga PSF, Kanamugire Callixte, yavuze ko muri rusange igishushanyombonera ari igikoresho kiza mu iterambere ry’igihugu kandi urwego rw’abikorera rufite uruhare runini muri iryo terambere, nko mu kubaka ubukungu butajegajega.

Yagaragaje ko kuba buri karere gafite igishushanyombonera kandi gikora ku byiciro byose by’ubukungu bidahagije ahubwo ik’ingenzi ari ukugira ngo kimenyekane ku bagikoresha, bagisobanukirwe neza.

Ati “Icyakorwa kindi ni uko mu by’ukuri imenyekanisha ryacyo, haba mu mitegurire no mu gihe cyasohotse kurira ngo kimenyekanishwe abantu bacyumve neza bakigire icyabo na byo byakomeje kugenda bibamo imbogamizi zitari nke.

Yakomeje agira ati “Igishushanyombonera nta bwo gikoreshwa uko gikwiye, ingero zirahari; hari ahantu haba haragenewe ubuhinzi ugasanga hahindutse aho gutura. Hakaba hari ahagenewe gushyirwa inganda ugasanga wenda ibyangombwa by’ibanze kugira ngo izo nganda zishobore kuhubakwa nta bihari.”

Ku ruhande rw’abenjenyeri bakora ubwubatsi, bagaragaje ko hari igihe basanga inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyombonera hari ibintu birengagiza kandi bimwe biri mu mategeko nk’aho basanze hari abashinzwe iby’igishushanyombonera mu turere nyamara batanditse mu rugaga rw’abenjenyeri kandi amategeko atabyemera, ibyo bigatuma amakosa bakora urugaga rutabakurikirana cyangwa bagakora amakosa azatuma akarere gahomba.

Abahagarariye abikorera bakomeje kugaragaza ko hari ikibazo cy’uko mu migi ahagenewe ibyanya by’inganda usanga ibibanza biri ku biciro byo hejuru bityo inganda ziciriritse kandi nyinshi mu migi zitabasha kubigura bigatuma kugeza ubu zigikorera mu bice bigenewe guturwamo, ingo z’abaturage.

Umwe muri bo ati “Ndatanga ingero z’inganda; hari inganda za kawunga usanga mu ngo z’abantu, iz’imigati, inganda z’amabati kandi ubona igihe icyo ari cyo cyose umugi uzazisohoramo zikabura aho zerekeza. Ugasanga izo nganda ubushobozi bwazo ni ibibanza bya miriyoni 100 cyangwa 50 kumanuka.

Iyo uganiriye na bo wumva ko habaho ikiciro cyabo mu gishushanyombonera, buri karere kakagerageza guteganya aho hantu hahendutse kandi bakoroherezwa n’uburyo bwo kubaka, ntibategekwe wenda inganda ziremereye cyane cyane ko bigaragara ko abo bantu niboroherezwa bazavamo inganda zikomeye nyuma zizashobora gutera imbere kurusha n’izo tuzi.”

Bitwayiki Andre uhagarariye abikorera mu Mujyi wa Kigali yavuze ko ibyo igishushanyombonera na Leta bisaba abikorera byashoboka ariko habayeho ubufatanye mu kunoza ibishushanyombonera no kubaka inzego zibishinzwe bikomeye nk’uko mu bindi bihugu byo hanze aho bafite imiturire igezweho bigenda.

Ku ruhande rw’Abasenateri, Visi Perezida wa Sena Harerimana Fatu yavuze ko mu bugenzuzi baherutse gukora nka Sena, mu turere bareba uko igishushanyombonera cyo mu 2010 byari biteganyijwe ko kizubahirizwa basanze kugeza ubu mu turere hafi ya twose ahari hagenewe imiturire n’indi mikoreshereze y’igishushanyombonera nta na hamwe babyubahirije ku kigero cya 50%.

Ati: “Ikibazo gihari kinababaje, muri site z’imigi zagiye ziteganywa nta site n’imwe yakoreshejwe nibura ku kigero cya 50% ariko ugasanga site yari iteganyijwe twayikubye inshuro 10, 20, cyangwa 30 na hahandi ha mbere twari duteganyije kwagurira umugi twarahakubye 5 cyangwa 6.”

Senateri Bizimana Evariste yabwiye abikorera ko ababahagarariye muri za njyanama z’uturere zigena imikoreshereze y’ibishushanyombonera bakwiye kubabera maso, bakagaragaza neza uko igishushanyombonera cyarushaho kunogera abikorera ari na bo ba mbere mu kugishyira mu bikorwa.

Biteganyijwe ko ibitekerezo n’inyunganizi byavuye muri ibyo biganiro, abasenateri bagize iyo komisiyo bazabigeza ku nteko rusange yabo na yo ikabifataho umwanzuro mbere yo kubishyikiriza Guverinoma.

Ku ruhande rw’ibumoso ni abahagarariye PSF bagaragariza abasenateri uruhare rw’abikorera mu gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera by’uturere (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.