PSF na Sosiyete Sivili bakeneye ubuvugizi ku mushinga w’itegeko ry’imisoreshereze

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 24-06-2019 saa 10:43:55
Prof Omar Munyaneza, Peerezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu(Foto Olivier)

Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu y’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, yakiriye mu minsi itandukanye Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) n’Impuzamiryango ya Sosiyete Sivile (RSCP) kugira ngo bageze ku Badepite imbogamizi basanga ziri mu mushinga w’itegeko rigena uburyo bw’imisoreshereze.

Nyuma y’uko buri ruhande rugaragarije intumwa za rubanda zigize iyo komisiyo zimwe mu ngingo babonaga zakururira ibibazo abanyamuryango babo ari bo abasora, batangaje ko bafite ikizere ko Abadepite bazabakorera ubuvugizi izo ngingo zikanozwa, kuko baganiriye bari hamwe n’abakozi ba RRA, Ikigo k’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Abayobozi bari bahagarariye PSF bakiriwe na Komisiyo y’Ingengo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, barangajwe imbere na Deus Kayitakirwa, Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi bw’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera ari hamwe n’impuguke Côme Nahimana.

Hon. Prof. Omar Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ubwo yabahaga ijambo, Kayitakirwa yagize ati “Mbere yo kugaragaza zimwe mu ngingo z’imbanziriza mushinga w’itegeko rigena uburyo bw’isoresha zibangamiye abasora ba PSF, munyemerere mbanze nshimire abayobozi ba RRA ko ingingo nyinshi twagiye tuganiraho zari zitubangamiye zanogejwe”.

Yakomeje avuga ko yizera neza ko n’izindi ngingo z’itegeko bagiye kuganiraho bari buzumvikaneho ku nyungu z’impande zombi.

Mu ngingo zitandukanye zari zibangamiye abasora ba PSF, havuzwemo ingingo ya 61 igira iti: “Iyo usora atishyuye mu gihe kivugwa mu ngingo ya 60 y’iri tegeko, Ubuyobozi bw’imisoro bushobora gufatira umutungo w’umusoreshwa wimukanwa cyangwa utimukanwa uri mu maboko y’umusoreshwa cyangwa y’undi muntu”.

Kuri iyi ngingo, Umuvugizi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera yasabye Abadepite n’Abayobozi b’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imisoro ko umutungo wose w’usoreshwa utajya ufatirwa. Ahubwo ngo hafatirwa ungana n’ibyo umusoreshwa atishyuye.

Impuguke Côme Nahimana na we yagaragarije Abadepite ba komisiyo ikindi kibazo batumvikanyeho n’Abayobozi ba RRA kijyanye n’ibihano bihabwa uwanyereje umusoro yise forode (fraude) aho agira ati “Ntitwabyumvikanyeho kuko kunyereza, icyaha cya fraude kigomba kugaragazwa n’urukiko rwonyine”.

Ku ruhande rwa RSCP ari ryo Huriro rya Sosiyete Sivile yari ihagarariwe na Nyemeza John Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, yatangarije Imvaho Nshya ko ibitekerezo batanze bagaragaza imbogamizi zari mu ngingo z’uburyo basoreshwa n’ibihano biremereye birimo ngo bizera ko byumvikanye kandi bizitabwaho zigakosorwa.

Yagize ati: “Twaje hano muri Komisiyo twarabanje gusesengura bihagije ingingo zose uko ari 96 zigize iri tegeko, twasanze izigera kuri 22 ari zo zigifite ikibazo ariko twazitanzeho ibisobanuro ku buryo bwumvikana igisigaye tugiye kuzishyira mu nyandiko tuzihe Abadepite kugira no uko ivugururwa ry’uyu mushinga w’itegeko rizakomeza kunozwa hagaragaremo n’uruhare rwacu nka Sosiyete Sivile”.

Nyuma yo kwakira ibisobanuro bya PSF n’ibya RSCP no kumva icyo Abayobozi b’Ikigo k’Igihugu k’imisoro bavuga ku mpungenge zagaragajwe muri uwo mushinga w’itegeko rigena uburyo bw’isoresha, Hon. Prof. Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Ubukungu by’Igihugu yatangarije Imvaho Nshya ko bagiye guhuza ibitekerezo byose batange raporo ku Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo yemeze uburyo itegeko ryanogejwe.

Yavuze ko asanga ingingo zari ziremereye zarumvikanyweho n’impande zose, bityo ngo n’izari zisigaye zagaragajwe na PSF na RSCP abona nta kigoye kidasanzwe kirimo. Muri rusange impande zose zatashye zinyuzwe n’uko ibiganiro byagenze zizera ko ubuvugizi bw’Abadepite buzafasha ko ibyifuzo byatanzwe bizitabwaho.

Prof Omar Munyaneza, Peerezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu(Foto Olivier)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.