Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

PSF: Abacuruzi bazahurizwa hamwe mu kongera ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 29-11-2018 saa 07:05:17
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya n'Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen mu kiganiro n'itangazamakuru (Foto Samuel M.)

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko rugiye gushyiraho uburyo abikorera, bakora ibintu bimwe, bo mu nganda zikora ibikorerwa mu Rwanda bahurizwa hamwe hagakorwa ikigo kimwe.

PSF ivuga ko mu gukora ikigo kimwe bazajya batumiza ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu byo bakora hagamijwe kugerageza uburyo bwose bwatuma ibiciro b’ibikorerwa mu Rwanda birushaho kugabanyuka.

Byatangajwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2018, ubwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na PSF bahaga ikiganiro itangazamakuru, gitegurira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ryatangiye rizamara icyumweru i Gikondo aho risanzwe ribera.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, yavuze ko kugeza ubu igiciro cy’ubwikorezi ku batumiza ibikoresho byifashishwa mu nganda kiri mu bituma hari abacyumva ko ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bibahenze.

Ati “Mbere yo kugira icyo twasaba Leta, hari icyo na twe twakwikorera. Hari gahunda twari turimo yo gushyira hamwe abacuruzi kugira ngo bakore ishoramari bafatanyije (Joint Investment). Dufashe urugero, igiciro cy’ubwikorezi ni kimwe mu bituma ibikorerwa mu Rwanda bizamuka kuko urugendo ruva ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania cyangwa Mombasa muri Kenya ari rurerure. Ni ukuvuga ngo icya mbere imodoka ziba ziri bubizane ni inyamahanga noneho abacuruzi bagashyiramo izo mvune zabo.

Ni cyo twari twagennye, ko abantu bari mu rwego rw’ibikoresho byongererwa agaciro (Value Chain) bakwishyira hamwe, nibura bakaba bashobora kugura imodoka nyinshi ku buryo ibiciro bidahanikwa cyane kuko ibisabwa biba byatumijwe biba ari bikeya.”

Yakomeje agaragaza ko no ku badoda, nubwo bakomorewe imisoro ku byo bakoresha biva hanze ariko usanga umuntu umwe atashobora kubasaba kumukorera ikintu kihariye kuko cyamuhenda bityo na bo bagiye guhurizwa hamwe bikabafasha gutumiza byinshi by’ibanze bakoresha.

Ati “Ni gahunda turimo, ndizera ko mu imurikagurisha ry’ubutaha iki kigo kizaba cyaragiyeho kibafasha”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, yashimangiye ko igiciro k’ibyo batakaza mu gutumiza hanze ibikoresho by’ibanze ari cyo abikorera bakomeje kugaragariza iyo minisiteri nk’imbogamizi ku biciro by’ibikorerwa mu Rwanda igihe babajijwe ku biciro bikiri hejuru hamwe na hamwe.

Ati “Akenshi usanga ari n’ingamba turimo gukoraho, ukuntu twagabanya ibintu biva hanze n’ibikoreshwa n’abanyenganda bacu. Nk’uko mubizi, u Rwanda ntirufite icyambu, birumvikana hari igiciro cy’ubwikorezi. Uburyo bwagiye bushyirwaho kugira ngo igiciro cya kontineri ziva Mombasa cyangwa Dar es Salaam zigabanyuke dufatanyije n’abaterankunga nka Trade Mark East Africa, uko kubona imihanda igera muri ibyo bihugu yakwaguka cyangwa gufasha mu gutuma imisoro y’ibyo mu karere (EAC) kugeza ubu ibiciro byarashoboye kugabanukaho 20%, mu myaka 5 ishize ariko turakomeza gushaka uburyo igiciro cyakomeza kugabanuka, no gushakira inganda amasoko atwegereye y’ibyo zikoresha bivuye hafi mu karere.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya n’Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen mu kiganiro n’itangazamakuru (Foto Samuel M.)

Yakomeje avuga ko abantu bakwiye kumva neza ko ibikorerwa mu Rwanda bidakwiye buri gihe kuba bihendutse, ahubwo bikwiye kuba biri ku biciro bijyanye n’uko bimeze.

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye 400 bivuye kuri 250 ubwo ryatangizwaga mu 2015; Guverinoma y’u Rwanda ikaba iriha agaciro nka bumwe mu buryo bwo guteza imbere inganda zo mu Rwanda no kurushaho gushishikariza Abanyarwanda gukoresha iby’iwabo aho kubitumiza hanze.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.