Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Prof Shyaka yanenze abifuza kuba mu kiciro cy’ubudehe bakacyuzukurukirizamo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-02-2019 saa 09:52:34
Minisitiri w'ubutekegetsi bw'igihugu, Prof. Shyaka Anastase afungura inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa y'ibyiciro by'ubudehe (Foto Gisubizo)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, atangaza ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa bizashingira ku byifuzo by’Abanyarwanda kandi ngo bizaza bigabanya ubukene mu buryo bufatika.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ku mavugurura y’ibyiciro by’ubudehe yateranyije abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, LODA, itangazamakuru, sosiye sivili n’abandi bakorana bya hafi na gahunda zo guteza imbere abaturage.

Yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo igamije ibiganiro inzego zinyuranye mu rwego rwo gushyiraho ibyiciro bikora kandi bitanga ibisubizo bigabanya ubukene mu buryo bufatika.

Ati: “Ntitugiye gushyiraho ikiciro iki n’iki, ahubwo twifuza ibitekerezo biturutse mu banyarwanda banyuranye, bakaduha ibitekerezo, dutangiye ubukangurambaga mu baturage ngo batubwire uko bumve ibyiciro byakorwa.”

Prof Shyaka yanenze Abanyarwanda bifuza kuba mu kiciro cy’ubudehe, bakagikuriramo, bakakibyarariramo bakanacyuzukurukirizamo, ahubwo bikwiye kuba ishusho y’uburyo abanyantege nke bafashwa kugira ngo bashobore kuzamuka.

Ati: “Twifuza ko izi gahunda za Leta zitandukanye z’ubufasha zaba umusemburo w’iterambere aho kugira ngo buri muntu wese yumva yafashwa, n’imbaraga afite akazishyira mu mufuka kugira ngo akomeze afashwe.”

Avuga ko ubushobozi bwose igihugu gifite bukoreshwa neza aho kunyerezwa ariko ubuke buhari bugatanga umusaruro uzapimirwa ku ntambwe yatewe n’abafite intege nke.

Prof Shyaka asanga Abanyarwanda nibisanzura mu gutanga ibitekerezo ku byiciro by’ubudehe bizafasha gukora ibyiciro by’ubudehe bifasha abanyantege nke gutera imbere kandi abantu bakajya mu kiciro koko babikwiye.

Yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bigiye gukorwa bizaba bigaragaza ibipimo bifatika bya buri kiciro kandi byumvikanyweho bitandukanya ikiciro n’ikindi.

Ati “Uyu ari mu kiciro runaka kubera impamvu izi n’izi atari ukureba gusa ngo uyu afite inzu uyu ntayo afite, ndetse n’uwo twubakiye agakomeza kuba muri cya kiciro yashyizwemo.”

Ku kijyanye n’uko ibyavugiwe mu nama y’abaturage bigahundurirwa hejuru ngo bigaragare ko akarere gafite abakene bake, Minisitiri Shyaka avuga ko kurwanya ruswa kugera kuri zeru n’ubwo bitoroshye ariko ngo iyagiye ivugwa mu budehe igiye kuvanwaho kugeza kuri zeru.

Ati: “Tugiye kuganira ngo turebe neza ibyabaga bitanoze uburyo byanozwa, kureba aho byapfiraga, n’impamvu byahapfiriye haba ku kagari ku murenge no mu karere, turifuza ko n’amakosa aho abera hamenyekana.”

Prof. Shyaka yifuje ko abaturage bazitabira inama ku mavugurura y’ubudehe, kugira ngo ukeneye ubufasha koko abe ari we ubuhabwa, ariko banatekereza kuri gahunda yo kwigira mu bihe biri imbere, kuko izi gahunda zo kubasha ari gahunda z’inyongera.

Ati:“Nta bwo ari gahunda zije kugira ngo Abanyarwanda bose bage mu kiciro cya mbere bose, Leta ikomesze ibagaburire, ibubakire amazu, ibakorere ibintu byose, Abanyarwanda bafite imbaraga hari byinshi twagezeho tubyishatsemo, ni uburyo bw’umwimerere tugiye gukoresha kugira ngo he kugira usigara inyuma muri sosiyete yacu ariko nanone he kugira usigara ashyize amaboko mu mufuka.”

Minisitiri w’ubutekegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase afungura inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa y’ibyiciro by’ubudehe (Foto Gisubizo)

Gatsinzi Justine, ni umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abatishoboye muri LODA, avuga ko inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zinyuranye mu mavugurura y’ubudehe izafasha gushyira mu bikorwa iki gikorwa kandi kikagurwa ntibibe uruhare rwa Leta gusa ahubwo bikaba uruhare rw’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa barimo itangazamakuru, Sosiyete sivili, amadini n’inzego za Leta zitabarirwa muri Minisiteri y’ubutegetsi ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Avuga ko ikigiye kunozwa ari uko abaturage begerwa bakarushaho kwegerwa, nyuma y’aho bigaragariye ko ibyiciro by’ubudehe bishingirwaho na za gahunda nyinshi mu igenamigambi ry’igihugu.

Ati “Ni ngombwa ko ibiranga buri kiciro bigomba kuba byumvikana kandi bisobanutse kugira ngo nushyizwe mu kiciro adakwiye cyangwa habayeho akarengane, bakabona uko bajurira n’uko babaza impamvu bashyizwe muri icyo kiciro batemera.”

Gatsinzi avuga ko ibintu byibandwaho muri iyi nama nyunguranabitekerezo mu kunoza ibyiciro by’ubudehe harimo gusesengura umubare w’ibyiciro ukwiye bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda, gusesengura ibiranga buri kiciro cy’ubudehe, uburyo buzakoreshwa mu gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe, imikoreshereze y’ibyiciro by’ubudehe mu gutanga ubufasha n’igihe urugo ruzamara mu kiciro n’uburyo ruzajya rukivanwamo.

Mupiganyi Appolinaire ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango Transparency Rwanda, umwe mu batanze ibitekerezo by’uko byakorwa, asanga ibyiciro by’ubudehe bitakwiye gushingira k’uko umuntu yaba afite inzu, ahubwo ngo ni ukureba icyo ayiriramo, kureba niba afite iyo nzu koko no kureba niba afite ibimutungira muri iyi nzu afite, niba yabasha kwivuza mu gihe arwaye akoresheje ubwisungane mu kwivuzi, abasha kubwiyishyurira n’ibindi.

Ati “Hari byinshi bigomba kwitabwaho mu kureba abantu n’ibyiciro bakwiriye, harebwe niba inzu umuntu afite atariyo yo nyine, niba imufasha kubona aho yegeka umusaya ariko akaba anafite aho yakura ibimutunga, ikimuvuza n’ibindi.”

Mu mateka y’Abanyarwanda, ubudehe bwari uburyo bwo gufashanya bwakoreshwaga n’abaturanyi ngo babashe gufasha abakene cyangwa abafite ibibazo bijyanye n’imibereho kurusha abandi, ariko Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2001yabugaruye mu buryo bushya kugira ngo bugire uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo bijyanye n’iterambere ry’imibereho y’ingo.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.