Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Prof Shyaka: Ubwiyunge ntibukwiye gushyirwamo ingufu mu ‘kwibuka’ gusa

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 12-12-2018 saa 09:17:37
Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (iburyo), Ndayambaje Felix Meya wa Gicumbi na Ndayisaba Fidele (inyuma) Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Foto Ngaboyabahizi P.)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase asaba ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ikwiye guhoraho, ntishyirwemo ingufu mu bihe byo kwibuka gusa.

Mu bihe byo kwibuka ni bwo usanga abantu bashishikariye cyane gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Prof Anastase Shyaka kandi yerekanye isano iri hagati ya gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’umutekano urambye, ko bidakwiye ko kimwe kibagirana.

Yagize ati, “Muri rusange inzego z’ibanze zigira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge, gusa ndabasaba kurushaho kubiha ingufu kuko ni yo nkingi ya mwamba y’iterambere, kandi hari isano ya hafi iri hagati y’ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu nk’u Rwanda n’umutekano urambye. Ni yo mpamvu ubumwe n’ubwiyunge tubifata nk’umutima w’igihugu, ni cyo gituma bigomba kwitabwaho buri gihe, ntituvuge ngo tuzatekereza ku bumwe n’ubwiyunge mu gihe cyo kwibuka gusa”.

Mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018, muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge Akarere ka Gicumbi ni ko kaje ku isonga mu Gihugu hose n’amanota 88,8%.

Ikegeranyo cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyagaragaje ko Gicumbi iza ku mwanya wa mbere mu turere 30, ku mwanya wa nyuma hakaza Akarere ka Ruhango n’amanota 27%.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yagaragaje ingamba zifashishijwe kugira ngo Akarere kagere kuri uriya mwanya wa mbere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Twe ibanga rituma tugera ku nsinzi yo kwesa uyu muhigo muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ni uko twifashije abantu bakuze cyane mu myaka bo mu karere kacu cyane ko ari na ko kaza ku isonga mu kugira abakuze cyane, ibi na byo ni inyungu kuri twe, kuko ni bo bafite amateka menshi kandi dufata nk’impamo. Urubyiruko rugira amahirwe yo kuganira na bo bakadufasha kugenda mu mirenge hirya no hino bigisha amateka y’ukuri, baganiriza abakiri bato no kubashishikariza umuco w’ubutwari, umwana agakura azi ukuri ku mateka y’Igihugu ke akirinda ikibi.”

Prof. Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (iburyo), Ndayambaje Felix Meya wa Gicumbi na Ndayisaba Fidele (inyuma) Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC (Foto Ngaboyabahizi P.)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidèle, witabiriye umuhango wo guha igikombe aka karere, avuga ko hari intambwe abona iterwa n’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Hari intambwe tubona urubyiruko rugenda rutera kandi nziza, by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Nsanga rero iki kintu ari icyo gushyigikira kuko ni kimwe mu biganisha u Rwanda aheza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Akomeza avuga ko kuba hari intambwe urubyiruko rw’u Rwanda rugenda rutera muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, abakuze na bo bafite umukoro ukomeye wo kurwitaho, baruha imbaraga mu gutekereza no gusesengura, ku buryo bashobora kwirinda uwo ari we wese wabasubiza mu nzira z’amacakubiri.

Umwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya, Mulimbi Laurent ufite imyaka 76, wo mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi, yagize ati: “Twavukiye mu mateka mabi tuyakuriramo, habaye ivangura ry’amoko rikomeye aho bamwe mu Banyarwanda bameneshejwe bagahunga, ni ibintu bibi byatugejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta bwo twifuza ko ibi bintu byazongera kuba, ni yo mpamvu aho turi hose tuba tureba kure ngo hatagira urubyiruko rukurana umutima mubi w’inzangano”.

Yakomeje agira ati: “Turifuza rero kugendera muri uwo mujyo, wo gukundisha abana bacu u Rwanda, kururengera, ruharanira kwiyunga”.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.