Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Prof Shyaka: Imishinga y’iterambere ni ibihaha by’igihugu, ntikwiye kudindira

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 27-12-2018 saa 17:35:13
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abayobozi gukurikirana imishinga y'iterambere ntihagire idindira

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko imishinga y’iterambere ifitiye abaturage akamaro, ari umusemburo w’impinduka abaturage bakeneye.

Ayigereranya n’ibihaha cyangwa ubuhumekero bw’igihugu, agasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze begereye abaturage kuyishyiramo imbaraga, bakagenzura niba hari iyadindiye.

Yasabye abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu gushyira imbaraga muri iyo mishinga kuko asanga ari bwo iterambere ry’umuturage rizagerwaho vuba.

Yagize ati “Mwe nk’abayobozi mwegereye abaturage musabwa gushishoza mukareba aho imishinga y’iterambere igeze ishyirwa mu bikorwa, kuko iyo mishinga y’iterambere ry’igihugu ni nk’ibihaha, ni bwo buhumekero, cyangwa umutima w’impinduka mu gihugu, cyane ko ari naho imibereho myiza y’abaturage yubakiye. Ni yo mpamvu musabwa gusuzuma mugakurikirana niba hari umushinga wadindiye ukabyutswa ukihutishwa, ntikomeze kutabyazwa umusauro kandi hari amafaranga atari make Leta iba yarayishoyemo.’’

Prof. Shyaka yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza, mu nama yamuhuje n’abayobozi begereye abaturage mu rwego rw’intara, uturere n’Umujyi wa Kigali, barimo abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe ubukungu, ba gitifu b’Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikowa b’Intara n’Umujyi wa Kigali, hamwe n’izindi nzego.

Ni inama yari igamije kwigira hamwe nk’inzego zegereye abaturage uburyo bwo gukurikirana aho imishinga y’iterambere inzego zumvikanyeho igeze ishyirwa mu bikorwa, ibibazo birimo n’uburyo bwo kubishakira umuti.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka asanga inama nk’iyi iba buri gihembwe ifite uruhare rukomeye, kuko ari yo ifasha mu gusuzuma aho imishinga igeze, n’imbogamizi zabayemo cyane ko harimo imwe mu mishinga yadindiye ikaba imaze igihe kinini itarashyirwa mu bikorwa biturutse ku mpamvu zitandukanye nk’uburangare, inyigo zitizwe neza n’ibindi.

Hagarutswe ku buryo imyanzuro yafashwe mu nama y’ubushize yashyizwe mu bikorwa, Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Ingabire Assumpta, avuga ko nubwo hari byinshi byakozwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro, asanga mu bibazo bikigaragazwa n’abaturage bishingiye kuri ba rwiyemezamirimo babakoresha bakabambura, hakwiriye ingamba.

Ati “Nka rwiyemezamirimo nk’uwo akarere kagombye kujya kamwishyura kabanje gusuzuma niba nta bibazo afitanye n’abaturage byo kutabishyura kandi bigakemukira ku gihe.”

Aba ni abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye inama

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abayobozi gukurikirana imishinga y’iterambere ntihagire idindira

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.