Prof. Niyomugabo yakebuye abimakaza indimi z’amahanga bagapfobya Ikinyarwanda

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 15-07-2019 saa 07:49:10
Intiti Prof. Niyomugabo Cyprien Intebe y'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco (Foto Rutayisire E.)

Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Prof. Niyomugabo Cyprien agaya abantu bavuga Ikinyarwanda bakivanga n’izindi ndimi ku buryo utamenya icyo umuntu avuze ndetse n’aho bigaragara ko Ikinyarwanda kidahabwa agaciro.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Prof. Niyomugabo yayitangarije ko mu muryango w’indimi nyinshi nk’uko mu Rwanda havugwa Ikinyarwanda, hakavugwa Igifaransa, Icyongereza, Igiswayire n’izindi zigenda zinjira mu Rwanda nk’Igishinwa, Ikidage n’izindi, iyo hatabayeho icyo bita Politiki y’indimi yerekana imikoreshereze y’indimi mu muryango cyangwa inyobozi y’imikoreshereze y’indimi mu Rwanda haba ibibazo mu muryango kandi icyo gihe ururimi rubihomberamo rukaba ururimi rudafite ingufu nyinshi.

Akagira ati “Icyo gihe habaho ivanga ndimi, ihinduranya ndimi, iryana ndimi ku buryo hari ururimi rwica urundi nk’ururimi rwitwa ‘Igishobyo’ ruvugirwa ku Nyundo ruvugwa n’abantu batarenga umunani, rugiye gucika kubera ko rubana n’izindi ndimi ebyiri zikomeye nk’Ikinyarwanda n’Ikigoyi.”

Akomeza avuga ko iyo hatabayeho iyo Politiki y’indimi yerekana umwanya wa buri rurimi n’aho rukoreshwa haba ikibazo gikomeye, ari yo mpamvu mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’Umuco bakoze umushinga wa Politiki w’indimi mu Rwanda bifashishije abahanga babizi ushyikirizwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco ku buryo uwo mushinga uzagaragazwa inzego zibishinzwe mu bihe biri imbere ku buryo iyo politiki ishobora kuvamo itegeko cyangwa amabwiriza yerekana umwanya w’Ikinyarwanda n’umwanya w’izindi ndimi ndetse hakanasobanurwa uburyo indimi z’ubutegetsi abayobozi bagomba kuzikoresha.

Hano akaba avuga ko kutamenya ururimi bifite impamvu nyinshi ariko ko abantu bakwiriye kumva ko niba utazi Ikinyarwanda kandi uri Umunyarwanda ko ugomba kurwiga ndetse hakabaho no gushishikariza abandi nk’abanyamahanga na bo kurwiga.

Ku mushinga wa Politiki y’indimi mu Rwanda, Prof. Niyomugabo avuga ko ari uko izindi ndimi ziza zunganira, zikungahaza Ikinyarwanda. Akagira ati “Iyo tutagira Igiswayire amagambo menshi dukoresha mu Kinyarwanda akomoka ku giswayire ntaho twari kuyakura cyangwa n’andi magambo avugwa kandi akomoka ku zindi ndimi nk’ameza bavuga ngo iryo jambo rikomoka mu giswayire kandi nabo hari aho riva mu rurimi rwo muri Irani n’ibindi.”

Akomeza avuga ko amategeko cyangwa amabwiriza najyaho ikibazo k’indimi zirwanira umwanya ziryana kizoroha. Urugero rwa bimwe mu bibazo bibaho rutangwa ni aho usanga mu Rwanda banditse amagambo azasomwa n’Abanyarwanda ariko ugasanga banditse mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza.

Gusa Prof. Niyomugabo atanga urugero nk’aho usanga ku mateme, aho babyanditse mu Kinyarwanda ugasanga handitse “Pont” cyangwa “Bridge”, wagera ku Karere runaka igasanga banditseho ngo “Welcome…” cyangwa ku biro by’Akarere bakandika izina ry’Akarere bagakurikizaho ‘District’, akaba yibaza niba abo babyandika baba bandikira Abongereza cyangwa Abanyamerika ahubwo agasanga habanza Ikinyarwanda izindi ndimi zikaza nyuma bitewe n’ibyo amabwiriza azemeza.

Yagarutse ku bantu bajya muri Banki bagasanga impapuro zikoreshwayo zanditse mu ndimi z’amahanga bakabura uko bazuzuza akagira ati “Birababaje kujya muri Banki ugasangayo abantu b’Abakomisiyoneri bashinzwe kwaka amafaranga bakuzuriza abaje muri Banki batazi indimi z’amahanga kubera ko impapuro zose ntaho usanga handitse mu Kinyarwanda.”

Akomeza yibaza impamvu abayobora izo banki badatekereza ku muntu uzaza muri Banki akoresha Ikinyarwanda cyonyine kandi ari uburenganzira bwe gukoresha ururimi rwe kavukire.

Kamanzi Amos, atuye mu Mujyi wa Kigali yarangije amashuri abanza yatangarije Imvaho Nshya ko iyo agiye muri Banki aba yiteguye gushaka umuntu umwuzuriza impapuro. Akagira ati “Buri gihe iyo ngiye muri Banki nshaka umuntu unyuzuriza impapuro kuko ziba zanditse mu rurimi ntazi. Nibaza niba batazi ko natwe tutazi izindi ndimi zitari Ikinyarwanda ko tugomba kubagana”.

Akomeza asaba abayobozi ba za Banki kuzirikana abantu bose bagana Banki kuko bose bafite uburenganzira bumwe kuri serivisi bahabwa.

Intiti Prof. Niyomugabo Cyprien Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (Foto Rutayisire E.)

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.