Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Prof Malonga yasobanuye iby’inkoranyamagambo aherutse kwandika

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 24-05-2019 saa 14:29:45
Prof Malonga Pacifique

Kuwa 3 Gicurasi 2019, hamuritswe Inkoranyamagambo y’Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili yanditswe na Prof Malonga Pacifique na Prof Ken Walibora wo muri Kenya.

Icyo gitabo cyamuritswe na Prof Nkusi Laurent, akimurikira muri IPRC Kigali benecyo badahari, aho Prof Malonga avuga ko yari yoherejwe mu buryo butunguranye na Leta mu nama yiga ku iterambere ry’Igiswahili yabereye muri Uganda.

Ni inkoranyamagambo irimo amagambo ibihumbi 8 y’Icyongereza, ibihumbi 8 y’Ikinyarwanda n’ibihumbi 8 y’Igiswahili, nk’uko Prof Malonga yabisobanuriye Imvaho Nshya.

Uyu mugabo usanzwe azwiho guteza imbere Igiswahili, avuga ko iyi nkoranyamagambo ifite umwihariko wo kuba irimo amagambo menshi y’ibintu biboneka mu Rwanda.

Ati, “Akarusho ni uko twagiye dufata ingero ziboneka mu Rwanda, hari aho twagiye dukoresha amagambo ajyanye na Jenoside, ibijyanye no kwibuka, ajyanye n’ubumwe, Itegeko Nshinga, agaseke, amagambo Abanyarwanda batamenyereye kubona mu nkoranyamagambo zisanzwe.”

Inkoranyamagambo ya Prof Malonga Pacifique na Prof Ken Walibora iherutswe kumurikwa

Prof Malonga yamenyekanye cyane kuri Radiyio na Televiziyo by’u Rwanda yigisha Igiswahili, aho mu gihe cy’imyaka 6 yigishije yitanga kuko icyo gihe cyose nta n’igiceri yahembwaga.

Kubera uruhare rwe mu guteza imbere Igiswahili, avuga ko Leta ari we yoherezaga mu nama zitegura ishyirwaho rya Komisiyo y’Igiswahili y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba muri 2014.

Muri uwo mwaka kandi, Prof Malonga na Prof Niyomugabo Cyprien uyobora Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC) batowe na Komisiyo y’Igiswahili y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (ACALAN) ngo bayibere abakomiseri b’Igiswahili mu Rwanda.

Prof Malonga mu muryango w’abateza imbere Igiswahili ku Isi

Muri Mata 2019, i Atlanta muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habaye amatora y’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abateza imbere Igiswahili ku Isi (CHAUKIDU), Prof Malonga atorwa nk’umwe muri batandatu bagize Inama y’Ubutegetsi.

Ati, “Ni ubwa mbere muri CHAUKIDU (Chama cha Ukuzaji wa Kiswahili Duniani) hagiyemo Umunyarwanda, nabuze itike yo kujyayo ariko barantora, nabikurikiye ndi aha i Kigali mu buryo bw’ikoranabuhanga (video conference), yewe siniyamamaje, baranyamamaje.”

Ken Walibora wafatanyije na Prof Malonga kwandika inkoranyamagambo, ni umwe mu batangije uyu muryango wa CHAUKIDU, icyo gihe yigishaga muri kaminuza muri Amerika.

CHAUKIDU ni umuryango washinzwe n’inzobere mu Giswahili ziganjemo abigisha muri kaminuza zo muri Amerika, aho muri icyo gihugu hari kaminuza zisaga 30 zigisha Igiswahili nk’uko Prof Malonga abihamya. Mu bandi bawushinze harimo ab’i Burayi, Tanzania, Kenya no mu Buyapani.

Prof Malonga avuga ko abonye ubufasha, umwaka utaha yategura inama ya CHAUKIDU ikabera mu Rwanda, kandi ngo “abagize uwo muryango baranabyifuza kuko bakunda u Rwanda cyane”

Imwe mu mpamvu ituma bakunda u Rwanda ni uko muri 2017 u Rwanda rwashyizeho Itegeko rigena Igiswahili nk’ururimi rwa kane rw’ubutegetsi rwemewe mu gihugu.

Prof Malonga ati, “Umuryango wa CHAUKIDU uramutse ukoresheje inama mpuzamahanga nk’iyo ngiyo mu Rwanda byaba ari ishema nk’uko inama zose zikunze kubera hano, ako kaba ari agashya, kuba ndi muri board rero byananyorohera kubabwira ngo noneho nimuze, ibyo mukoresha inama birahari, natwe tubonereho kumenya uko Igiswahili cyifashe ku rwego rw’Isi.”

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.