Poritiki zashyizweho zituma abana bafite ubumuga bafashwa kwiga neza-Dr. Mutimura

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 15-02-2020 saa 18:37:36
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, avuga ko hari Poritiki zashyizweho kandi ko zigomba kugerwaho kugira ngo abana bafite ubumuga mu ngeri zitandukanye babashe kwiga neza.

Abana bafite ubumuga bahura n’ibibazo binyuranye mu myigire yabo, ni yo mpamvu hashyizweho gahunda y’Igihugu y’uburezi budaheza, aho abana bose bagomba kwiga kandi n’abafite ibibazo bibabangamira mu myigire kubera uburyo bameze nk’abafite ubumuga bunyuranye bagashyirirwaho uburyo biga nk’abandi hashingiwe kuri Poritiki u Rwanda rwihaye y’uburezi budaheza.

Minisitiri Mutimura avuga ko gufata ingamba ari ngombwa kugira ngo abafite ubumuga bafashwe, babashe kujya mu mashuri nk’abandi kandi nibagerayo bige neza nk’uko bikenewe. Ati: “Nk’Igihugu hari Poritiki zashyizweho kandi twiyemeje ko zigomba kugerwaho kugira ngo abana bafite ubumuga mu ngeri zitandukanye babashe kwiga neza”.

Akomeza avuga ko Poritiki y’u Rwanda ari uko abafite ubumuga bafashwa, abashoboye kwigana n’abandi uko bisanzwe bose bakajya mu mashuri asanzwe ariko abafite ubumuga ku kigero badashobora kwigana n’abandi bagafashwa bakiga bonyine.

Minisitiri Mutimura avuga ko abana bose bagomba kwiga kugira ngo bagera ku iterambere Igihugu kifuza. Agira ati: “Hakwiriye ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo abana bige kandi bige neza, bagere ku byo batari bafitiye ubushobozi bwo kugeraho, bagere ku iterambere Igihugu kifuza kugeraho ndetse n’ingorabahizi zihari zigomba gukemurwa cyane nk’izijyanye  n’ibikoresho bitandukanye bakenera”.

Usibye Leta y’u Rwanda yashyizeho poritiki y’uburezi budaheza kandi ikiyemeza kuyishyira mu bikorwa, hari n’abafatanyabikorwa barimo USAID Soma Umenye na UNICEF kugira ngo abana bafite ubumuga bage mu mashuri bige nk’abandi.

Iyi Poritiki ya Leta y’u Rwanda ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman.

Yagize ati: “Hari umushinga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika utera inkunga mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’amahugurwa mu barimu. Birazwi ko hari imbogamizi zifitwe n’abana bari mu mashuri badakurikira kimwe n’abandi kubera ubumuga bafite butandukanye ndetse n’ibindi bibazo. Iyi ni yo mpamvu hashyizweho Poritiki y’Uburezi budaheza kugira ngo abana bose babashe kwiga”.

Akomeza avuga buri mufatanyabikorwa akwiriye gukora nk’uko USAID Soma Umenye ikora, aho bafasha mu gutanga ibitabo ku munyeshuri n’umwarimu ku buryo ibyo bitabo bizajya byita no ku bana bafite ibibazo bidasanzwe ku buryo bakurikira kimwe n’abandi.

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, REB, Dr. Ndayambaje Irénée, agira ati: “U Rwanda rufite Poritiki yo guteza imbere uburezi hagamijwe ko uburezi bugera kuri buri mwana hitabwa ku buryo babayeho cyane nk’abana bafite ubumuga ndetse n’abandi batishoboye muri rusange”.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

One Comment on “Poritiki zashyizweho zituma abana bafite ubumuga bafashwa kwiga neza-Dr. Mutimura”

  1. Muraho
    Ese ko abo bana koko bakiribenshi mungo iwabo kandi bakaba badashoboye kwivugira ese USAID Ikorera mutuhe turere ngo dufatanye kugararaza abana bakiri murugo
    Niba harandi makuru mwampa kuburyo navugana nabo muri USAID kubindi byinshi
    Mirakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.