Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi ni ntangarugero-Bazivamo

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 13, 2017

Vice Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, asanga Politiki y’umuryango FPR-Inkotanyi ari ntangarugero, ku buryo Abanyafurika bakwiye kuyigiraho mu birebana n’inzira yo kwibohora nyako no kugera ku mpinduka z’ingenzi mu iterambere rirambye.

Bazivamo Christophe, Vice Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, muri iyi nama yagaragaje ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR yakomeje urugamba rwo kubaka igihugu

Ibyo bikubiye mu butumwa yagejeje ku banyamuryango ba FPR-Inkotanyi,  impuguke, abashakashatsi, ndetse n’inshuti z’u Rwanda zihagarariye amashyaka ya politike yo mu bihugu by’u Bushinwa, Ethiopia n’ahandi, bari bitabiriye inama mpuzamahanga yabaye ejo hashize tariki 12 Ukuboza 2017 yateguwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi  mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 30 FPR imaze ivutse.

Mu byaganiriweho muri iyo nama, ni urugendo rwo kwibohora  bigana  ku iterambere u Rwanda rwifuza, ibimaze kugerwaho, n’icyakorwa mu guha  agaciro abatuye umugabane w’Afurika.

Iyi nama yahuriwemo n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse n’inshuti z’uyu muryango zavuye mu bihugu binyuranye

Vice Chairman wa FPR-Inkotanyi Bazivamo Christophe yibanze ku rugendo rwa FPR-Inkotanyi ahereye ku rugamba rwo kubohora igihugu, aho igihugu cyaranzwe n’ubutegetsi bw’igitugu, ivangura, ubwicanyi ndetse no kwirukana Abanyarwanda bikaba intandaro y’ibibazo by’ubuhunzi mu bindi bihugu by’amahanga.

Ati “Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, FPR ntiyigeze iteshuka ku ntego yo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ndetse n’iterambere ridaheza, buri wese yibonamo, harimo no kubasubiza agaciro idasize n’abatuye Afurika”.

Bazivamo yibukije ko kwibohora nyakuri, ari uko Abanyarwanda bibona mu muryango, aho  nyuma y’urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, urugamba rutari rurangiye, ahubwo ko yakomerejeho  urugamba rwo kugarura amahoro mu gihugu,  gahunda yo gucyura impunzi no kongera guteza imbere igihugu harimo kubaka ibikorwaremezo, ubuyobozi, gukemura ingaruka zatewe na  Jenoside;  ibibazo by’ubutabera, yimakaza guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, n’ibindi.

Benjamin Mkapa, wahoze ayobora igihugu cya Tanzaniya, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kwibohora nyako kw’Afurika gukwiye gushingira ku kwishyira hamwe kw’ibihugu, guharanira iterambere ry’igihugu kandi rigera kuri bose, ku batuye Umugabane w’Afurika.

Ati “Amateka yo kwibohora tuyigishe urubyiruko rwacu, nk’ubu iyo urebye,  FPR-Inkotanyi na CCM nayoboye imyaka 10 nari Perezida wa Tanzania, bifite aho bihuriye mu kwibohora kuko rimwe ryavanye  igihugu ku ngoyi y’abakoloni b’Abongereza, irindi rikagikura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’ivangura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibangamira ikiremwamuntu.”

Kandi ati “Ubu u Rwanda ni igihugu k’ikitegererezo kerekanye ko nyuma y’ibibazo bya Jenoside yakorewe abatutsi igihugu gishobora kongera kubaho kandi kigatera imbere. U Rwanda ubu ni igihugu k’ikitegererezo mu kugaragaza uko Jenoside ishobora guhagarikwa muri Afurika n’ahandi hagakomeza ubuzima bwiza.

Iterambere mwagezeho  ni umusaruro w’ubuyobozi bwiza, ibyagezweho by’intangarugero tubikesha ubuyobozi bwiza bw’Umukuru w’igihugu Paul Kagame, kuko u Rwanda rwakoze byinshi mu kugaragaza impinduka zikenewe mu iterambere  nko gushyigikira  inzego z’abagore n’urubyiruko, uburezi kuri bose, ubuzima, kurwanya inzara, indwara n’ibindi.”

Yagarutse kandi gahunda zo kwishakamo ibisubizo nka Gacaca zatanze umusanzu mwiza mu gukemura ibibazo by’ubutabera, gufasha abantu kugera ku bumwe n’ubwiyunge, ubu abantu bakaba babanye mu mahoro.

TWAGIRA WILSON