Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Politiki y’Itegeko ryerekeye iby’umutungo mu by’ubwenge igiye gusubirwamo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 10, 2018

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko ibijyanye n’umutungo bwite mu by’ubwenge bigiye gusubirwamo kuko Politiki yari ihari itari ijyanye n’iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent (hagati) n’abandi bayobozi baganira kuri politiki y’umutungo mu by’ubwenge (Foto James R.)

Byagarutsweho ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018 na Minisitiri Munyeshyaka Vincent, avuga ko mu nama yari ihuriyemo abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuhanzi ndetse n’amategeko, hagaragajwe ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’inganda, kuko hari aho wasangaga hari uwigana undi ibyifashishwa mu gupfunyika ibicuruzwa.

Minisitiri Munyeshyaka ati: “Uyu munsi rero byari ukugaragaza ibitekerezo twashyizemo kugira ngo dukomeze duteze imbere inganda no guteza imbere urwego rw’abahanzi. Ibyo kugira ngo bishoboke biba bisaba kugira ngo habeho itegeko rimeze neza rikanasaba yuko hajyaho n’ibigo bifite inshingano zitandukanye.”

Akomeza agira ati: “Aba bose barimo guhanga, barimo guhanga ibintu bitandukanye ari ibicuruzwa, ari ibihangano bisanzwe bituruka ku muco, ni ngombwa ko na bo ubwabo babimenya bakamenya uburenganzira bwabo n’icyo bakura muri ubwo buhanzi, ku buryo nta wundi muntu ushobora kwiba igihangano cy’undi ngo agikoreshe atabifitiye uburenganzira.

Icyo turimo gukora ni ukugira ngo duhe itegeko ndetse na politiki ziri ku murongo zifasha mu iterambere ry’igihugu cyacu. Uko tugenda dutera imbere ni nako ubwo burenganzira ku mutungo bwite abantu bafite ari ngombwa kubirengera kugira ngo iterambere rikomeze.”

Minisitiri Munyeshyaka asobanura ko hari Politiki igomba kubanza kuvugururwa kuko iyakoreshwaga ni iyo mu 2009, yamara kuvugururwa bigasaba ko havugururwa itegeko bari bafite kandi ngo na ryo barikozeho.

Ati: “Itegeko ni ryo rinyura mu Nteko Ishinga Amategeko, tukaba tugira ngo turyihutishe na ryo rizakorwe ariko ikigamijwe ni uko ibyo byose bibaho kugira ngo dukomeze dufashe iterambere ry’inganda ndetse n’iterambere mu nzego zitandukanye z’ubukungu.”

Hategekimana Gregoire, umwe mu bagize urugaga rw’abavoka akaba n’umuhanzi ku giti ke, asobanura ko icyo iri tegeko ryaburaga kigiye gusubirwamo by’umwihariko ari ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati: “Iri tegeko rigiye gusubirwamo, hari ukuntu hari ibyariburagamo cyane cyane ibijyanye n’iby’ikoranabuhanga ugasanga bitari birimo. Ibyerekeye kwakira amafaranga aturuka mu bihangano, itegeko ryateganyaga ko hajyaho isosiyete imwe cyangwa nyinshi, ugasanga mu bikorwa harimo isosiyete imwe ari yo yitwa ishyirahamwe ry’abahanzi b’u Rwanda, ibyo dusanga ari byo byagombaga guhinduka.”

Hategekimana asobanura ko igihangano kiba kirinzwe kikimara gukorwa, akavuga ko atari ngombwa ko kiba cyandikishije.

Akomeza avuga ko amasezerano y’i Berlin avuga ko igihangano kiba kirinzwe nyiracyo akimara kugikora, kandi ko kucyandikisha inyungu bimufitiye ari uko ari kimwe mu bimenyetso ashobora gutanga, agaragaza ko igihangano ari ike bwite.