Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Politiki y’igihugu yihishe inyuma y’impinduka nziza-Mushikiwabo

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 19, 2017

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yagarutse kuri Politiki y’Igihugu yihishe inyuma y’impinduka nziza.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko iyi Politiki igamije impinduka nziza atari mu myaka irindwi ishize gusa, ahubwo ko ari ukuva mu 1994, aho Leta y’u Rwanda yahaye agaciro ikiremwa muntu n’Umunyarwanda by’umwihariko, bitandukanye na mbere y’uyu mwaka.

Mushikiwabo akaba yaragize ati “Ntitukibagirwe ko impinduka yabaye muri iki gihugu yaje iturutse kure.”  Yavuze ko byonyine kuba mu mushyikirano harimo abanyamahanga ari ikimenyetso kigaragaza politiki y’u Rwanda.

Agereranya Politiki ya mbere ya 1994,na nyuma yaho, Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku mateka y’u Rwanda, aho Abanyarwanda bari bararwirukanywemo, abayobozi bavuga ko igihugu cyuzuye. Ati “Nta kintu wageraho udahaye agaciro Umunyarwanda.”

Yavuze ko no kubona urupapuro rw’inzira ku Munyarwanda byari bikomeye, ariko ubu Politiki iriho yemera ko Umunyarwanda yisanzura, gufungura amarembo y’igihugu no kwagura imitekerereze y’Abanyarwanda, aho yabyise ko ari “ubukungu bukomeye”.

Muri iki kiganiro Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko Abanyarwanda bavanguwe mu mashuri igihe kinini cyane, aho kujya mu mashuri makuru byabaga ari ibintu bikomeye cyane kubera ivangura, ariko hakaba harabayeho impinduka kubera politiki y’ubu, ati “Ubu Abanyarwanda biga mu gihugu n’abiga hanze ni bwo buhamya bukomeye dufite.”

Ikindi yagaragaje ni uko kugira ngo Umunyarwanda ave mu cyaro age mu mugi byamusabaga urupapuro rumeze nka pasiporo. Ubuyobozi bwariho bwashyiraga ubukungu bw’igihugu mu maboko ya Leta, ariko ubu si ko bimeze. Ati “Agaciro Politiki y’u Rwanda iha Umunyarwanda ndetse n’umunyamahanga ni inkingi ikomeye.”

Mushikiwabo akaba agaragaza ko mu Rwanda byageze aho n’abahanzi b’Abanyarwanda bakajya bahimbira indirimbo mu mahanga, aho gufungura imitekerereze no kwagura amarembo y’igihugu, mu miyoborere ya kera byari nk’icyaha.

Agaragaza ko muri iki gihe aho u Rwanda ruhagaze, igihugu gifite inshingano zo gutabara no kurengera Umunyarwanda aho ari hose haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kandi si impuhwe ni inshingano. Yatanze urugero rw’aho Abanyarwanda bagiye bakurwa mu bihugu biri mu ntambara.

Agaruka kuba u Rwanda rwarakuyeho ivangura iryo ari ryo ryose, kandi Umunyarwanda yemererwa kugira ubwenegihugu bubiri, ndetse abanyamahanga bifuza ubwenegihugu bw’Abanyarwanda barabuhabwa, aho  472 babuhawe mu myaka irindwi.

Ku butwererane n’amahanga, avuga ko amarembo y’u Rwanda afunguye ku bantu bose. Akaba avuga ko ibi bikwiye gukomeza, iyo nzira ntihabeho ko isubira inyuma, urubyiruko rw’u Rwanda rugafungura imipaka mu bitekerezo, urubyiruko rugashora mu gutekereza.

MUGABO LAMBERT