Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Politiki ya ECD izibanda ku bana batarengeje imyaka 6–Nyirasafari

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 20, 2018

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance avuga ko politiki y’ibigo mbonezamikurire bigamije kwita ku mikurire y’abana izita  gusa ku bana kuva akivuka kugeza ku myaka itandatu, bitewe nuko  ari bwo aba afite ubwonko bukeneye kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo azavemo umuntu ukomeye, wazavamo Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza mu muryango, kandi wazagirira n’igihugu akamaro.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, hari mu bisobanuro yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, mu gikorwa cyo gusuzuma umushinga w’itegeko ryerekeye kurengera umwana.

Yagize ati  “Abana bo muri icyo kigero cy’abarengeje iyo myaka na bo bafite ibibareba, bizatuma bakomeza gukurikiranwa, naho ku bafite imyaka 6,  ni bo barebwa n’ikigo mbonezamikurire, kuko baba bageze mu gihe gikomeye gikeneye umwihariko wo kwitabwaho, cyane ko n’ubwonko  bwabo  buba butarakura’’.

Mu bisobanuro yahaye abagize iyo Komisiyo iyobowe na Hon. Byabarumwanzi François, Minisitiri Nyirasafari yibukije Abadepite ko kuba  politiki y’ibigo mbonezamikurire izita gusa ku bana bato bafite ikigero k’imyaka itandatu, bidakuyeho ko n’abana barengeje iyo myaka bambuwe uburenganzira bwo kwitabwaho no kurerwa.

Depite Byabarumwanzi François kimwe n’abandi badepite bemeranyijwe na Minisitiri Nyirasafari ko mu mushinga w’iryo tegeko, kurera no kwita ku mwana ari inshingano z’ababyeyi gusa kandi bagakangurirwa  gahunda zo kubyara bake bashoboye kurera, Leta ikaza yunganira ishyiraho amategeko yo kurengera uwo mwana no kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora kumukorerwa kimwe nk’abandi Banyarwanda.