Politiki ikomatanyije mu buvuzi izafasha kubonera icyarimwe serivisi nyinshi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 12-05-2019 saa 12:06:53
Aba ni ababyeyi baje gukingiza no kuboneza urubyaro icyarimwe

Politiki ikomatanyije ubuzima bw’umubyeyi, impinja, umwana, ingimbi n’abangavu igamije gutangira icyarimwe serivisi nyinshi, bikazafasha mu igabanuka ry’ikiguzi cy’ubuzima cyo kwita kuri ibyo byiciro by’abantu icyarimwe.

Ibi ni ibitangazwa na Dr Nzabonimpa Anicet, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ushinzwe ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Iyi ni gahunda ifasha kubonera icyarimwe serivisi nyinshi, umubyeyi ashobora kuza kwa muganga aje gukingiza umwana, akaba yanafashwa kuboneza urubyaro atarinze gusubirayo ngo azaze kuri gahunda mbere wasangaga yaragenwe n’amavuriro cyangwa ibigo nderabuzima.”

Avuga ko umubyeyi ashobora kuzanwa na serivisi imwe ari yo nyamukuru ariko akaba yabasha no guhabwa izindi mu gihe azikeneye, nko kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera Sida, gupimisha inda se cyangwa gukingiza umwana mu gihe izo serivisi zose azikeneye.

Dr Nzabonimpa avuga ko mbere byagoraga abakeneraga serivisi nziza, kuko yashoboraga kujya gukingiza umwana anakeneye kuboneza n’urubyaro ariko ntabihabwe kuko umunsi wo kuboneza urubyaro udahuye n’uwo gukingiza, bakamusaba gutaha ngo azagaruke, bikazarangira kugaruka byanze, ngo ubwo akaba arasamye.

Avuga kandi ko hari ubwo umubyeyi yashoboraga kuza kuvuza umwana mu buryo busanzwe ariko akanakenera kuboneza urubyaro agasanga umunsi washyizweho wo kwakira abaje kuboneza urubyaro udahuye n’uwo yaje kuvurizaho, ubwo agasubirayo ataruboneje, bugacya yasamye.

Dr Nzabonimpa avuga ko iyi Politiki yashyizweho mu rwego rwo gufasha abaturage guhabwa serivisi z’ubuzima aho ari hose n’igihe azishakiye cyose.

Yemeza ko iyi politiki yatumye imfu z’abana n’ababyeyi zigabanuka kuko serivisi zitangwa igihe cyose, kuko iby’iminsi wasangaga bibangamira abasaba serivisi z’ubuvuzi.

Dr Nzabonimpa asanga mu myaka iri imbere Abanyarwanda bazaba bafite ubuzima bwiza, ndetse ngo icyizere cy’ubuzima kiziyongera ku Banyarwanda.

Yagize ati “Iyi politiki izafasha gukemura ibibazo cy’ubukene, iby’imirire, iby’uburezi, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda ibyorezo nka marariya, ubwandu bwa Sida n’indwara y’igituntu.”

Dr Nzabonimpa avuga ko iyi politiki yashyizweho nyuma yo kubona imibare y’ababyeyi baboneza urubyaro utazamutse nk’uko byakagombye, aho mu myaka itanu hiyongereyeho gusa 3%, dore ko byavuye kuri 45% mu mwaka wa 2010 bikagera kuri 48% mu mwaka wa 2015.

Ati “Ubwiyongere bw’abaturage buragenda ku muvuduko udasanzwe, kuko n’iyo urebye ubona hirya no hino mu giturage hagaragaramo abana benshi bakiri bato mu buryo budasanzwe.”

Yatanze ikigero cy’uko buri mwaka havuka abana bangana n’abaturage b’akarere, ariko ngo ku bw’iyi politiki nshya ngo birashoboka ko byazamanuka abana bavuka bakangana n’abaturage batuye umurenge, bigakomeza kumanuka abana bavuka bakazagera aho bangana n’abaturage b’Akagali cyangwa umudugudu.

Yavuze kandi ko iy gahunda yashyriwe kugabanya imfu z’impinja kuko ngo byagaragaye ko 90% by’imfu z’impinja ziba mu minsi 7 gusa zivutse.

Ikindi Dr Nzabonimpa agarukaho ni imibare y’abana bagwingira , asobanura ko 38% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka 5.

Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, Minisiteri y’Ubuzima yongereye inshingano abajyanama b’ubuzima aho kuri ubu bafasha ababyeyi kuboneza urubyaro babagezaho imiti yabugenewe.

Nanone Dr Nzabonimpa avuga ko abajyanama b’ubuzima bongerewe inshingano zo gufasha ababyeyi kumenya ibiro by’abana, aho bapimwa ibiro buri kwezi ngo harebwe ko abana bakura neza.

Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli , Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga bavuga ko serivisi zo kuboneza urubyaro bajya bazihererwa mu mudugudu mu gihe ibinini byahawe bishize ndetse ngo bajya no gupimisha abana ibiro buri kwezi mu rwego rwo kumenya niba abana babo birimo gukura neza cyangwa barimo gusubira inyuma.

Mutesi Glorieuse ni umwe mu baturage b’Umudugudu wa Murambi, avuga ko ikigo nderabuzima kiri kure ye kuko atuye ahitwa mu misozi, ku rugabano rw’Akagali ka Kinini na Ruli, ngo kuba Abajyanama b’ubuzima babafite ububasha bwo gutanga imiti yo kuboneza urubyaro ngo byaramworoheye cyane kuko ngo niyo yabyibuka mu kagoroba ahita agana Umujyanama w’ubuzima akamuha imiti.

Avuga ko n’ibijyanye no gupimisha abana ibiro na byo bisigaye byaroroshye kuko Abajyanama b’ubuzima babikora buri kwezi, bityo ngo umubyeyi akamenya niba umwana we arimo gukura neza cyangwa se niba arimo gusubira inyuma.

Aba ni ababyeyi baje gukingiza no kuboneza urubyaro icyarimwe

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.