Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato 892

Yanditswe na HAKIZIMANA YUSSUF

Ku ya Jul 7, 2018

Abapolisi bato 892 bashya binjijwe muri Polisi y’u Rwanda nyuma y’amahugurwa bari bamazemo amezi 9 mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Bamwe mu Bapolisi basoje amahugurwa baherewe i Gishari, akaba ari ayo kubinjiza mu kazi (Foto Hakizimana Y)

Aba bapolisi basoje amahugurwa yabo ejo hashize ku wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018. Bakaba barahawe amahugurwa y’ibanze azabafasha kuzuza neza inshingano za Polisi, harimo gukoresha intwaro, ibikorwa bitandukanye bya Polisi, ikinyabupfura n’imyitozo ngororamubiri. Banize amategeko agenga kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze n’ibindi by’ingirakamaro byafasha umupolisi kwitwara neza mu kazi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Jonston, yabwiye abarangije amahugurwa ko ubumenyi bahawe bagomba kubukoresha neza, barangwa n’ishyaka mu inshingano nshya bahawe na Polisi y’Igihugu.

Akaba yarababwiye ati “Iterambere ry’igihugu cyacu, ni ryo igihugu giharanira kugeraho vuba kandi rishingiye ku baturage, umutekano n’amahoro birambye. Ubudakemwa buranga ubukungu bwacu, kutihanganira na busa ruswa n’uburiganya n’ibindi bijyana nabyo, ibikorwaremezo byiyongera kandi birinzwe neza, ubudakemwa mu ikoranabuhanga dukoresha, kubungabunga ibidukikije, amahoro n’ituze mu ngo, igihugu kiri nyabagendwa amanywa n’ijoro, ukugengwa no kubahiriza ndetse no kureshya imbere y’amategeko kwa twese.”

Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko ibi byose bitagerwaho nk’uko byifuzwa mu gihe hari ibintu bindi binyuranye nabyo.

Yagize ati “Ibi twavuze ntibyagerwaho ngo bibangikane na ruswa n’uburiganya, ntibyabangikanywa n’ihohoterwa ryo mu ngo, ubujura, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ubwambuzi mu bucuruzi n’ahandi, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, guhumanya ibidukikije no kwangiza ibikorwaremezo.

Ndagira ngo mbwire abari mu byaha cyangwa abateganya kubyishoramo ko ari ukwishora mu kaga gakomeye, hazakoreshwa uburyo bwose amategeko ateganya mu bushobozi bwose igihugu gifite, n’igihe cyose kizakenerwa kugira ngo duture mu gihugu kirinzwe kitagira icyagihungabanya.”

Bamwe mu bapolisi bashya binjiye muri Polisi y’Igihugu, bemeza ko baje gufatanya na bagenzi babo kwiyubakira igihugu, binyuze mu gucunga no kubungabunga umutekano.

Ingabire Cynthia yagize ati “Umuhigo nzanye nk’umupolisi muto kandi ufite imbaraga, nje gushishikariza abakobwa bagenzi bange ngo dufatanye na basaza bacu mu kuzamura igihugu cyacu twirinda ibyaha.”

Naho Rugamba Amani na we wasoje aya mahugurwa, yagize ati “Kuva kera nahoze mvuga ko nzaba umupolisi, nzakorera igihugu ndi umupolisi, ubu mbigezeho kandi imbaraga zange zose nzazitanga ku gihugu cyange.”

Aba bapolisi 892 basoje amahugurwa barimo ab’igitsina gore 160 n’ab’igitsina gabo 732.