Polisi y’u Rwanda yasobanuye iby’imfungwa 5 zarashwe zitoroka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-04-2021 saa 20:39:06

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021, ni bwo hakwirakwiye amakuru y’uko mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, harasiwe imfungwa eshanu zigerageza gutoroka zikahasiga ubuzima. 

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nubwo hakirimo gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze kugira ngo bigere aho Polisi yafashe umwanzuro wo kurasa abagerageje gucika, amakuru y’ibanze agaragaza ko abarashwe babanje kuburirwa ariko bakinangira bagakomeza kwiruka batoroka.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagiranye na RBA, yasobanuye ko hari mu masaha ya mu gitondo ubwo abapolisi bafunguraga kasho kugira ngo bahe abayifungiyemo amazi yo gukaraba.

Muri iyo Kasho yari ifungiwemo abantu 57, abapolisi bari bamaze kugezamo amajerekani atandatu bakomeje kubazanira andi mazi ngo bakarabe.

Ni bwo abafunzwe basunitse umupolisi wari uhagaze ku muryango yikubita hasi, hasohoka batanu barirukanka abandi bapolisi bari aho ngaho barasa hejuru, abo bafungwa banga guhagarara abapolisi barabakurikira.

CP Kabera yagize ati: “Muri uko kubakurikira banze guhagarara ni bwo baje kubarasa. Ni yo makuru y’ibanze ahari ariko ubu hatangiye iperereza kugira ngo bimenyekane neza uko byagenze. Abasohotse bose bapfuye, ni kasho yari irimo abafunzwe 57, abo batanu basohotse bose bo barashwe bahasiga ubuzima.”

Yakomeje ashimangira ko mbere yo kurasa abo birukankaga bagerageza gutoroka, abapolisi barashe hejuru kugira ngo  bareke kuba bakomeza kugenda, ariko biranga biba iby’ubusa barahunga.

Yavuze ko amakuru arambuye azagaragazwa n’iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa, ariko aboneraho kuburira abantu bafungirwa ibyaha bitandukanye bakumva agatima ko gutoroka ubutabera karehareha.

Ati: “Ibyaha bashinjwa ibyo ari byo byose baba bakwiye kumva ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano, ko bazajya mu butabera, cyangwa se abandi banabutangiye, bakareka kuba bakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma habaho ibibazo nk’ibingibi batuma bashobora kuba  bahasiga ubuzima nk’uko byagenze.”

Yavuze  ko umupolisi atakabaye ahangana n’uwo ashinzwe gucungira umutekano, ariko nanone hakwiye kurebwa niba umupolisi na we yahora arwana n’abo acungiye umutekano abasunika na bo bamusunika aharanira kugira ngo badatoroka n’ibindi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.