Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ibyagezweho mu myaka 18 imaze

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 17, 2018

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel yavuze ko mu myaka 18 Polisi imaze ishinzwe yageze kuri byinshi, ashimira ubufatanye n’abaturarwanda n’abafatanyabikorwa bayo bose.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 18 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe (Foto Mutungirehe S)

Yabitangaje  ejo hashize tariki ya 16 Kamena 2018, ubwo Polisi y’u Rwanda yizihizaga isabukuru y’imyaka 18 imaze ishinzwe, ibirori byahuriranye no gusoza icyumweru k’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda  “Police Week”, umuhango wabereye ku kicaro gikuru cya Polisi, ku Kacyiru  mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo Polisi yagezeho birimo kongerera Polisi ubushobozi, ubumenyi n’ibikoresho bigendanye n’igihe mu kurwanya ibyaha n’ibindi.

IGP Gasana yagize ati: “Twashoboye kubaka inyubako zo gukoreramo za Polisi, kubaka amashuri ya Polisi no kuyongerera ubushobozi n’ubumenyi, kubaka ubufatanye n’inzego zitandukanye harimo iza Leta, izigenga ndetse n’imiryango mpuzamahanga, kubungabunga amahoro ku Isi; muri Haiti, Sudani y’Epfo, Darfur (Sudan), na Repubulika ya Central Africa, dufatanyije n’ibindi bihugu ku Isi hose”.

Yavuze kandi ko ik’ingenzi ari uko bafatanyije mu kubaka ikizere mu baturarwanda bose, ko bafite umutekano n’amahoro.

Ati: “Ibi byose byagezweho kubera umurongo ngenderwaho, inkunga n’inama duhora duhabwa na Nyakubahwa Paul Kagame ndetse na Minisiteri ifite Polisi mu nshingano zayo, Minisiteri y’Ubutabera, n’izindi nzego za Leta zitandukanye”.

Yakomeje avuga ko ku munsi wo kwizihiza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda Polisi iwutegura kugira ngo barebe aho ivuye, aho iri ndetse n’aho igana kugira ngo harusheho gufatwa ingamba zo kurushaho gutera intambwe y’iterambere u Rwanda rwifuza.

IGP Gasana Emmanuel yavuze ko mu byumweru bine by’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, bakoze byinshi bishingiye ku nsanganyamatsiko yo gutura mu mudugudu utarangwamo icyaha, abaturage barushaho kwicungira umutekano.

Ati: “Hakozwe ubukangurambaga butandukanye hibandwa cyane cyane ku kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gutsina ndetse n’irikorerwa abana, isuku n’umutekano mu migi, cyane cyane i Kigali, guca ruswa n’akarengane, umutekano wo mu muhanda n’ibindi.

Tumaze kuzuza ibiro by’imidugudu 5 itarangwamo icyaha nibura mu gihe k’imyaka 2, dushyiramo n’ibikoresho byose kandi gahunda irakomeje mu gihugu cyose; ibindi ni ugutanga imodoka y’isuku n’umutekano mu Mujyi wa Kigali no kubakira abatishoboye, gusibura imihanda n’ibindi”.

Yasobanuye ko ibyo byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 60 y’inkunga ya Perezida Paul Kagame yageneye Polisi mu bufatanye n’inzego z’ibanze mu kubaka ibyo biro by’imidugudu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Me Uwizeyimana Evode, yavuze ko ibyagezweho bikwiye kwishimirwa, kubera ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse n’izindi nzego kandi umutekano ari wo shingiro ry’imibereho myiza y’abaturage biganisha ku kerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.