Polisi y’u Rwanda iratangira ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka mu muhanda

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 22, 2018

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP  Ndushabandi Jean Marie Vianney, yatangarije Imvaho Nshya ko uyu munsi, tariki ya 22 Gicurasi 2018, itangira ubukangurambaga burebana n’ibikorwa by’umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka, aho buzibanda ku kiciro cy’abanyantege nke bakoresha inzira nyabagendwa ‘Vulnerables Road Users’ ari bo banyamaguru, abanyamagare n’abamotari.

Icyumweru k’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bigiye kwibanda ku bukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda muri iki cyumweru

Yagize ati “Ubu turi mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi, kwatangiye tariki 15 Gicurasi kugeza tariki ya 16 Kamena 2018, ubwo hazaba hizihizwa isabukuru ya Polisi y’u Rwanda. Muri gahunda z’ibikorwa bihari, icyumweru gishize cyabaye icyumweru k’ibikorwa bitandukanye harimo no kubaka ibiro by’imidugudu no kuyicanira mu turere dutandukanye, umudugudu umwe muri buri karere, habaho no kurwanya ibiyobyabwenge”.

Yasobanuye ko mu minsi igize iki cyumweru Polisi igiye gukorana n’abaturage ibikorwa bitandukanye byiganjemo ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda ahanini zituruka ku migendere mibi y’abakoresha umuhanda nk’abatwara ibinyabiziga.

Ati “Iki cyumweru naho birakomeje, mu bikorwa birebana n’umutekano wo mu muhanda aho ejo (uyu munsi tariki ya 22 Gicurasi 2018) icyumweru gitangizwa ku mugaragaro hakaba no gusibura imirongo iranga aho abanyamaguru baca mu muhanda ‘Zebra Crossing’ n’ubutumwa buzashyirwa ku binyabiziga, nyuma ikiciro cy’abamotari nka bamwe mu bakoresha inzira nyabagendwa akaba ari na bo bagaragara ku isonga mu bahitanwa n’impanuka mu muhanda kimwe n’abo baba batwaye bazahura n’ubuyobozi bw’inzego zitandukanye, bakagirwa inama y’uburyo barushaho gukoresha imihanda neza”.

Akomeza agira ati “Ku wa Gatatu, tuzahura n’abanyonzi mu gihugu hose, ku wa Kane hakazaba inama mu turere twose y’abakora umwuga wo gutwara abantu mu buryo rusange bwo gutwara abantu, ku wa gatanu hakazaba kwigisha abaturage muri rusange, aho tuzabikorera ku mihanda.

Ku wa Gatandatu hakazaba kunyuzwa ubutumwa mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi, bugendanye n’uburyo ki abakoresha inzira nyabagendwa ibyiciro bitandukanye bakwirinda impanuka, ku cyumweru hateganyijwe ikiganiro gishobora kunyura kuri Radio Rwanda, kizahuriraho n’inzego zitandukanye z’abafatanaybikorwa mu kurwanya impanuka mu muhanda barimo abafite ubwishingizi bw’ibinyabiziga, Poilisi y’u Rwanda, abatwara abantu n’ibintu, abamotari  bakazabona umwanya mu kiganiro kugira ngo bungurane ibitekerezo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, yongera gushimangira ko gahunda yo gukumira impanuka zituruka ku binyabiziga mu muhanda hashyirwa utugabanyamuvuduko ‘Speed-Governor’ yatanze umusaruro mwinshi kuko impanuka zaganutse ku kigero cya 65% mu rwego rwo kubahiriza umuvuduko ugengwa n’itegeko ku binyabiziga wo kutarenza km 60 ku isaha.

Ati “Izisigaye ni zo zigaragaramo imodoka nto, ya magare na ba banyamaguru, akaba ari icyo kiciro ubu twibandaho cyane usibye ko no muri bya binyabiziga byashyizwemo utugabanyamuvuduko harimo abantu bagerageza kuducokoza kugira ngo basubire ku muvuduko bashaka; ni yo mpamvu tuzahura n’abakora umwuga wo gutwara bose kugura ngo tubaganirize, tubereke ko atari byiza kwifuza kubikora”.

Muri ubu bukangurambaga, Polisi irashyira hanze uko imibare y’ababurira ubuzima mu mpanuka ziturutse ku migendere mibi mu muhanda y’abatwara ibinyabiziga bito nka moto, amagare n’abanyamaguru batubahiriza imigendere yo mu muhanda, bose bari mu kiciro cy’abanyantege nke bakoresha inzira nyabagendwa.