Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Polisi yongeye kwihanangiriza abashoferi batwara basinze

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-12-2018 saa 08:37:03
Iyi yakoze impanuka mu Karere ka Gisagara itwaye abantu bavuye mu bukwe

Polisi y’Igihugu ibicishije kuri Twitter, uyu munsi yongeye gushimangira ububi bwo gutwara ikinyabiziga wasinze.

Mu ruhererekane rw’ubutumwa bwanditse, Polisi yasabye abashoferi kwirinda ubusinzi.

Iti, “Inzoga zigabanya amakenga y’umushoferi ntabe akibasha kugenzura umuvuduko agenderaho, kumenya igice cy’umuhanda agenderamo cyangwa se kuba yabasha guhita ahagarara igihe bibaye ngombwa.”

“Umushoferi wasinze ntashyira ubuzima bwe mu kaga wenyine ahubwo ashyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha umuhanda muri rusange ndetse no kwangiza ibikorwaremezo bitandukanye.”

Ubu butumwa buratangwa mu gihe abantu bitegura kwizihiza Noheli n’Ubunani mu minsi mike iri imbere.

Iyo ni iminsi “abantu hirya no hino basangira n’inshuti n’umuryango bishimira impera z’umwaka” n’umwaka mushya muhire, nk’uko Polisi ibyibutsa.

Iti, “Irinde gutwara ikinyabiziga wasinze. Yewe muntu utwara ikinyabiziga, ishime uzirikana ko kizira gutwara wanyoye ibisindisha.”

Polisi iributsa kandi ko umushoferi wasinze adashyira ubuzima bwe mu kaga wenyine “ahubwo ashyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha umuhanda muri rusange ndetse no kwangiza ibikorwaremezo bitandukanye.”

Gutwara ikinyabiziga wasinze usibye no kuba byateza impanuka zitwara ubuzima, ni icyaha gihanishwa amande y’amafaranga 150.000. Ingaruka zigera kuri nyir’ubwite, ku muryango we n’igihugu muri rusange.

Icyo ba nyir’ubutari bo basabwa muri iyi minsi mikuru yegereje, ni ukurengera ubuzima bw’abakiliya babo bamanika ahagaragara ubutumwa bwibutsa ububi bwo gutwara wasinze cyangwa mukababuza gutwara ibinyabiziga byabo bamaze gusinda mubahamagirira izindi modoka zabacyura.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.