Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umutekano mu 2018 wagenze neza

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 03-01-2019 saa 08:12:27
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera

Polisi y’Igihugu yatangaje ko umutekano umwaka ushize wa 2018 no mu gihe k’iminsi mikuru wagenze neza muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko Polisi y’Igihugu yakoranye neza n’abateguye ibitaramo mu minsi mikuru bityo umutekano ukabungabungwa neza.

CP Kabera avuga ko polisi yakoranye n’inzego zose kandi iminsi mikuru ikagenda neza.

Yagize ati: “Polisi yakoranye n’inzego isanzwe ikorana na zo mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda ndetse n’abantu batandukanye bagiye bategura ibikorwa byo kwizihiza Noheli n’Ubunani harimo abari bateguye ibitaramo, abasengaga ndetse n’ibindi byose bari bateganyije mu rwego rwo kwizihiza Noheli n’Ubunani, bigenda neza.”

Avuga kandi ko muri rusange hari impanuka zabaye nk’uko aherutse kubigarukaho ubwo yavugaga ku mutekano wo mu gihe cy’umunsi mukuru wa Noheri.

CP Kabera agaragaza ko ku munsi mukuru w’Ubunani habaye impanuka 18, impanuka 2 zikomeye na zo zitakarizamo ubuzima bw’abantu 2 ariko muri rusange ngo ahandi byagenze neza.

Yongeraho ko ikindi cyagaragaye, ari ikijyanye n’abantu bagitwara ibinyabiziga basinze. Ati “Mu minsi yombi kuri Noheri no ku bunani, hafashwe abantu bagera kuri 19 batwaraga ibinyabiziga basinze ndetse harimo babiri bakoze n’impanuka.”

Abaturage bagiye bafatanya na polisi, bashimirwa uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano mu gihe k’iminsi mikuru akaba ari ikintu abantu bakwiye kwishimira nkuko umuvugizi wa Polisi yabigarutseho.

Avuga kandi ko hashimwa uko amakuru yahanahanwaga ndetse nuko polisi yari ahantu hose ikwiye kuba icunga umutekano kandi n’abaturage bakabigiramo uruhare.

Ibyaha byagaragaye mu mwaka wa 2018

Ibyaha byagaragaye mu mwaka wa 2018, umuvugizi wa polisi asobanura ko ari icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bishamikiye ku biyobyabwenge.

Ati “Icyaha cya mbere cyagaragaye mu mwaka wa 2018, ni icyaha cyo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu. Ku mupaka ibiyobyabwenge byinshi byarafashwe, abantu babyinjiza mu gihugu barafatwa.”

Akomeza avuga ko icyaha cyo gucuruza, gukwirakwiza, gukoresha ibiyobyabwenge cyagaragaye cyane akaba ari na cyo cyaha kivamo ibindi byaha byinshi bigishingiyeho, haba gukubita no gukomeretsa ndetse no gufata ku ngufu.

Ku bijyanye n’impanuka mu mwaka wa 2018, CP Kabera ashimangira ko zagabanutse cyane bishingiye ku tugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka zitwara abantu benshi cyangwa izikorera imizigo, zikaba zaragabanyutse ku kigero cya 20%.

Ku rundi ruhande, agira inama Abanyarwanda ko ngo bakwiye kumva ko nta kiza k’ibiyobyabwenge ahubwo ko bigira ingaruka ku muntu ku giti ke, ku muryango, gihugu ndetse no ku bukungu bw’igihugu, akagaragaza ko abantu bazahajwe n’ibiyobyabwenge nta musaruro bashobora gutanga mu kubaka igihugu.

Polisi y’Igihugu ivuga ko ifite ingamba muri uyu mwaka 2019, zimwe muri zo akaba ari ukurushaho gutanga serivisi zinoze. CP Kabera, Umuvugizi wa Polisi avuga ko hari ibirimo gukorwa ndetse akagaragaza ko mu kigo gishinzwe gusuzuma ibinyabiziga cyongereye amasaha, hagamijwe gutanga serivisi nziza.

Avuga ko bongereye amasaha yo gukora kugeza saa sita z’ijoro ndetse ngo n’abantu bamaze kwishyura be gutegereza igihe kirekire, bikava ku masaha 24 bikajya ku isaha imwe. Ibyo byakozwe ngo hagamijwe gutanga serivisi zinoze kurusha uko byari bimeze.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yagaragaje uko umutekano wari wifashe mu mwaka wa 2018 (Foto Kayitare J.P)

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.