Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Polisi y’Igihugu itsinze igitego, ibyaye urundi rwego –Busingye

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 20-04-2018 saa 07:00:04

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, atangaza ko Polisi y’Igihugu itsinze igitego kuko yabyaye urundi rwego ruzafasha kugenza ibyaha kurushaho.

Avuga ko kuva umunsi uru rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rubyawe na Polisi y’Igihugu, ari umunsi ukomeye mu mateka y’igihugu, nk’igihugu kigendera ku mategeko by’umwihariko mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Minsitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Busingye Johnston

Ngo ni urugendo rwatangijwe ku ya 01 Ukwakira 1990, rukaba rwari urugendo rwo guhindura u Rwanda rugana aheza kandi ku buryo bwa burundu. Minisitiri Busingye Johnston avuga ko mu bice by’ubuzima bw’Abanyarwanda bihereye ku bumwe n’ubwiyunge, ubutabera, ubukungu, uburezi, ubuzima, umutekano, imibanire n’amahanga, n’ibindi ko ntawashidikanya ko byahindutse kandi ko bikomeje guhinduka bigana aheza.

Minisitiri Busingye asobanura ko Polisi y’Igihugu na yo ubwayo yavutse mu mwaka 2000 ibyawe n’Ingabo z’igihugu ariko ubuyobozi bw’igihugu bugasanga na polisi ikwiye kubyara urundi rwego. Ati “Mu myaka 18, kuva icyo gihe ubuyobozi bw’igihugu bwararebye busanga na none polisi ikwiye kubyara urundi rwego rugira ibindi rwitaho ku buryo bw’umwihariko mu kugenza ibyaha.”

Akomeza avuga ko kimwe mu bigaragaza iterambere ari ukwaguka kw’inzego akaba ari naho ahera ashimangira ko iki ari igitego gitsinzwe na Polisi y’Igihugu. Ati “Kimwe mu bigaragaza iterambere ry’inzego ni ukwaguka maze zikavukamo izindi zita ku bikorwa byihariye izo nzego zashyizeho. Iki kimenyetso Polisi y’Igihugu irakigaragaje, n’iki gitego iragitsinze”.

Minisitiri Busingye ashimira Polisi y’Igihugu ko yakoze akazi keza kandi ko ikomeje kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda, abaturarwanda n’ibyabo itaretse no gutanga ubutabera ku bayigana ikindi kandi ngo ikomeje kwagura imbago ku rwego mpuzamahanga ari nako ihesha ishema igihugu cy’u Rwanda bidasubirwaho.

Avuga ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, yasobanuye ko ruvutse kugira ngo rwite ku bikorwa Leta isanga ko bikeneye umwihariko kandi ko ruvutse kugira ngo rukomereze mu murongo Polisi y’Igihugu yakoreragamo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, avuga ko kuvuka kwa RIB ari imbaraga ziba ziyongereye mu butabera bw’igihugu ndetse n’umutekano mu gihugu.

Avuga ko ivugururwa rigenda riba mu gihugu by’umwihariko mu nzego z’umutekano, ko biba bigamije kongera ubushobozi, kunoza neza imikorere ndetse no guha ingufu ubumenyi bwihariye bufasha inzego z’umutekano guhangana n’ibyaha bigenda bivuka, nk’ibikoresha n’ikoranabuhanga n’ibindi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu kimwe n’ibindi byaha ndengamipaka nk’iby’icuruzwa ry’abantu.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.