Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Polisi yerekanye abakekwaho kwiba ibikoresho byo mu rugo

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 27-12-2018 saa 19:00:39
Abagabo 3 bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho, imodoka na moto ni byo bifashishaga biba, televiziyo na gazi ni ibyo bakekwaho kwiba (Foto RNP)

Polisi y’Igihugu yerekanye abakekwaho ubujura buciye icyuho, isaba abibwa kujya batanga amakuru.

Yeretse itangazamakuru abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho birimo ibyo mu gikoni no mu ruganiriro.

Ibyo bikoresho byibwe mu bihe bitandukanye by’umwihariko mu karere ka Gasabo i Karuruma nk’uko ba nyir’ubwite babyiyemerera.

Bemera uruhare rwabo muri ubu bujura ariko bakicuza ibyo bakoze.

Bimwe mu bikoresho bakekwaho kwiba biri kuri sitasiyo y’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, birimo gazi 3 n’amashyiga yazo, tereviziyo 6 nini z’ubwoko butandukanye na mudasobwa imwe.

Ibikoresho byibwaga byatwarwaga n’imodoka y’umwe mu bakekwaho ubujura yo mu bwoko bwa Toyota COROLLA, ifite pulaki RAB 521 I ikindi kandi hifashishwaga moto ifite pulaki RD 750 H.

Umwe mu bakekwaho kwiba ibikoresho byo mu rugo uvuka mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yiyemerera ko ari we winjiraga mu ngo z’abaturage zidafite abazamu ahitwa Karuruma akiba ibikoresho bitandukanye.

Avuga ko yize ubwubatsi no gukora amazi ariko akaba yarabiretse agahitamo kujya yiba, ibintu avuga ko amazemo amezi 6.

Yagize ati “Ndi hano kubera ikibazo cy’ubujura. Niba mu nzu z’abakire igihe menye ko nta muzamu bafite, ndagenda nkinjira mu gipangu nkatobora inzu. Niba amatereviziyo n’ibikoresho byo mu gikoni ariko ibyo mbyiba cyane cyane Karuruma. Tereviziyo imwe mba nibye nyigurisha amafaranga ibihumbi 150 cyangwa ibihumbi 100 bitewe n’ubwoko bwayo.”

Umusore uri mu kigero k’imyaka 27 na we uvuka mu Karere ka Rusizi, avuga ko akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali kandi ko yari amaze igihe abana n’uwiyemerera ko yinjiraga mu bipangu by’abaturage agiye kwiba.

Akomeza avuga ko hashize amezi abiri amenye ko abana n’umuntu wiba ibikoresho byo mu ngo akemeza ko yamutwazaga ibyibwe.

Avuga ko ari isomo abonye kuko aho ari atari mu rugo, akagira inama abamotari kudatwara abantu bafite ibintu bidafitiwe inyemezabuguzi kuko ngo hari ubwo ibitabifite biba ari ibyibwe.

Ati: “Nabanaga n’igisambo ariko nari nzi ibyo akora kuko hashize amezi 2 mbizi ko yiba kandi nkamutwaza nkoresheje moto natwaragaho abagenzi. Kuba nabanaga na we kandi nzi ko yari umujura bivuze ko ndi umufatanyacyaha. Ndagira inama abamotari kudatwara abagenzi bafite ibintu bidafitiwe inyemezabuguzi.”

Umugabo uri mu kigero k’imyaka 45 watwaraga imodoka yifashishwa mu bujura bakekwaho, avuga ko yakoreraga Nyabugogo nk’umushoferi utwara abagenzi muri tagisi nto (Taxi Voiture).

Yiyemerera ko yaguraga n’uwiyemerera ko ari we wibaga ibikoresho birimo tereviziyo, akajya kubigurisha ku giciro cyo hejuru.

Akomeza avuga ko yari azi ko akorana n’umujura kandi ko yajyaga amuha radiyo nini na gazi akajya kubigurisha akoresheje imodoka ye nubwo itagaragaza ibirango by’uko itwara abagenzi.

Avuga ko ubujura atari bwiza kuko bwatumye afungirwa kuri sitasiyo ya RIB mu gihe yagombye kuba akora akabona uko yishyura banki kuko ngo imodoka yayiguze mu nguzanyo ya banki.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru kugira ngo icyaha cy’ubujura gikumirwe kitaraba.

Yagize ati “Hakwiye gushyirwaho ingamba kugira ngo ubujura burwanywe. Abibwa batange amakuru, habeho ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage kugira ngo abiba bafatwe.”

Igihano kiremereye gihanishwa umuntu wakoze ubujura buciye icyuho, ni igifungo k’imyaka 10, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 400 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Abagabo 3 bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho, imodoka na moto ni byo bifashishaga biba, televiziyo na gazi ni ibyo bakekwaho kwiba (Foto RNP)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.