Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Polisi yatangije igikorwa cyo gukumira impanuka ziterwa moto

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 11-01-2019 saa 08:24:36
SSP Ndushabandi JMV, Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda asobanura ibyaha abamotari bakunze gukora

Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda yatangije igikorwa cyo gukumira no kurwanya impanuka mu rwego rwo kurengera abakoresha umuhanda hafatwa moto zitujuje ibyangombwa ndetse n’izitubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo, kikaba cyakozwe mu gihugu hose ku wa Gatatu tariki ya 9 Mutarama 2019.

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro n’Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP  Ndushabandi Jean Marie Vianney, ayitangariza ko abatwara abagenzi kuri moto bari muri bamwe bateza impanuka mu muhanda kandi ko ari ibintu bigomba kurwanywa no gukumira.

SSP Ndushabandi avuga ko amakosa menshi abamotari bakora usanga ari uguhagarara nabi mu muhanda cyangwa bagahagarara ahantu hatemewe. Hari kandi abatwara abagenzi batambaye ingofero irinda umutwe (casque) cyangwa ugasanga abagore basokoje imisatsi bagenda bayifatiye hejuru batayambaye neza kugira ngo idasandaguza imisatsi. Usanga hari abafite kasike zitujuje ubuziranenge aho usanga haramutse habaye impanuka iyo kasike itarengera uyambaye ahubwo yahita imuvamo.

Abamotari kandi bafite amakosa yo kugenda nabi mu muhanda aho baca ku binyabiziga baciye ku ruhande rw’iburyo kandi bagombye guca ku ruhande rw’ibumoso. Bagira amakosa yo kutubaha abagenzi aho bagera ahagenewe kunyura abanyamaguru (zebra crossing) ariko ugasanga abamotari ntibubaha uburenganzira bwabo bwo guhita ibinyabiziga bigahagarara. Aho hantu hasigaye hagaragara neza kuko bongeyemo ibara ritukura. Hari n’ikibazo cy’abatwara abantu n’ibintu kandi moto igenewe gutwara abantu n’ibindi.

Abamotari baragirwa inama

Kuba Polisi igeza aho ifata moto zakoze amakosa ikazifunga biterwa n’ikosa rihari, nk’uko SSP Ndushabandi abivuga. Kuri Sitade nto ya Remera hari hafungiye moto zigera kuri 80, bamwe barimo kuzigombora. Inama zihabwa ba nyiri moto ndetse n’abamotari zijyana n’ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha no kubikumira n’ibikorwa byo kurwanya impanuka zo mu muhanda yatangije kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9/1/2019 ni ho abamotari bagirwa inama yo kubahiriza ibisabwa byose.

SSP Ndushabandi akaba asaba abamotari kwirinda ibyaha bakora kuko uzajya afatwa azajya ahanwa hakurikijwe ibyo amategeko ateganya. Ikigaragaza ko hari abasuzugura ibihano bahabwa ni uko akenshi usanga umumotari ufashwe usanga atari ubwa mbere afashwe, ahubwo usanga hari andi mande bamuciye atarayatanze.

Hari n’uwo bandikira bakamuha contrevation (urupapuro rugaragaza igihano yahawe n’amafaranga agomba kwishyura) ariko ugasanga agendana icyo gipapuro nk’aho gisimbura icyangombwa, ibintu Polisi inenga.

SSP Ndushabandi arasaba abamotari na ba nyiri moto kujya bishyura ibyo bahaniwe ku gihe, bakamenya ko igipapuro bandikiwe kidasimbura icyangombwa kandi akongera kwibutsa banyiri moto n’abamotari kugira ibyangombwa byuzuye byemerera moto gutwara abagenzi. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza gukorwa kugeza ibyaha bikorwa bicogoye.

Imvaho Nshya yashatse kumenya uko abamotari bakiriye icyo gikorwa ndetse n’uko bakira ibihano bahabwa. Muri rusange abamotari bemera akazi Polisi ikora yo kugenzura moto zitujuje ibyangombwa ikazifata ndetse zigahanwa. Bemera kandi guhanirwa amakosa baba bakoze kuko ibyaha babizi ndetse n’ibihano bijyana na byo.

Ariko hari ikibazo hafi ya bose bahurizaho bafite. Icyo kibazo ni igihano bakunze guhabwa na Polisi bababwira ko bahagaze nabi (Mauvais arrêt). Iki gihano gihanishwa ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda, abamotari bavuga ko kibahangayikishije kuko hafi ya moto zose zafashwe usanga bafite icyo gihano.

Ikibazo aho kiri, nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bamotari Byukusenge Ibrahim, ni uko,  ‘Ibyapa bitwereka aho guhagarara nka moto ni bike. Ikindi umugenzi niba agiye kuri hoteri runaka cyangwa ahantu runaka, iyo utahamugejeje neza arinuba, akakubwira nabi avuga ko aba yaguteze kugira ngo umugeze aho agiye neza. Kumurenzaho rero metero zishobora no kurenga 100 ashaka ashobora no kutakwishyura”.

Abamotari bakaba basaba ko icyo kibazo cyakwigwaho neza kikabonerwa igisubizo kuko, nta mumotari n’umwe utagwa muri iryo kosa kandi babaca amande ugasanga umunsi ubabereye imfabusa.

SSP Ndushabandi JMV, Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda asobanura ibyaha abamotari bakunze gukora

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.