Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Polisi yasuzumye ibyuka bihumanya ikirere igira inama abashoferi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 29-07-2019 saa 15:36:54
Imodoka ishyirwaho agakoresho gafata ibyuka bisohoka, kagaha amakuru imashini ipima ikigero iyo myuka igezeho mu guhumana (Foto Mucyo R)

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye guha abafite imodoka mu Rwanda serivisi zo gupima ibyuka zisohora, hagamijwe kureba niba zidasohora ibyuka bihumanya ikirere mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ni ibikorwa byatangiye kuri uyu wa 29 Nyakanga 2019, mu gihe Polisi igeze mu cyumweru cya gatatu muri gahunda y’ukwezi kw’ibikorwa byayo, aho buri cyumweru haba hari umwihariko wacyo muri iyo gahunda.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP Mujiji Rafiki, ubwo yari amaze gupima zimwe mu modoka zari zaje gupimisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga ku kigo kibishinzwe, yavuze ko muri iki cyumweru hazakorwa ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Ati “Iki ni icyumweru cya gatatu turi mu gikorwa cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi, buri cyumweru rero hari umwihariko kigira. Muri iki cyumweru twatangiye uyu munsi, tuzaba turi mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, turwanya ibyo ari byo byose bishobora guhumanya ikirere cyacu.

Uyu munsi twatangije igikorwa cyo gupima imyuka ihumanya ikirere; ibi bisanzwe bikorerwa ahangaha ariko noneho ku bw’umwihariko no kubera ko ari igikorwa kizakorwamo ibyo bikorwa byinshi twashatse ko gikorwa ahangaha bisanzwe bikorerwa ariko no mu ntara hirya no hino mu gihugu hari imashini bajyanyeyo kugira ngo turebe iyo ibinyabiziga bivuye ahangaha twabipimye, twabonye ko byujuje ibisabwa, iyo bigeze hirya bikomeza serivisi byagombye gukorerwa kugira ngo n’ubundi iyo myuka ntikomeze guhumanya ikirere.”

CP Mujiji yasobanuye ko bapima imyuka itandukanye ya gaze zishobora kwangiza umuntu igihe azihumetse. Ati “Mubona umwotsi usohoka usa nabi, burya haba harimo ibyuka bihumanya birimo ibyo bita diyogiside (dioxide de carbone CO2), monogiside n’indi myuka myinshi itajyanye n’umwuka dukeneye mu mubiri wacu. Iyo myuka rero ni yo tureba tukavuga tuti ese iyo umwuka usohotse mu gihe imodoka iri kugenda mu muhanda hasohoka uriya mwotsi?

Ni ngombwa ko usohoka kuko hari ibintu biba byahiye kugira ngo imodoka igende, moteri ikore, ariko se noneho ibyo bisohoka harimo ibipimo bingana iki bya biriya byuka bishobora kwangiza ikirere cyangwa bishobora kubangamira umubiri w’umuntu.”

CP Mujiji yakomeje avuga ko iyo basanze ikinyabiziga kidasohora ibyuka bihumanya, imodoka ihabwa urupapuro rugaragaza ko imodokaye yujuje ubuziranenge, mu gihe basanze ikinyabiziga gisohora ibyuka bihumanya ikirere nyiri ikinyabiziga ntahabwa urwo rupapuro.

Ati “Icyo gihe ahubwo turamubwira tuti genda wongere usuzume moteri yawe, uyikorere serivisi ikenewe, uhindure amavuta aya n’aya kugira ngo noneho umwuka usohoka ube mwiza.”

CP Mujiji yajanishije ko mu modoka 100 zinyura mu isuzuma basanga hejuru ya 75% ari nzima mu gihe izindi zigera kuri 25% ba nyirazo bagirwa inama y’ibyo bavugurura.

Umwe mu bashoferi wari witeguye gupimirwa ibyuka imodoka ye isohora, Twagirayezu Jean Marie Vianney, yabwiye Imvaho Nshya ko atari ubwa mbere kuko na we yigeze kugirwa inama mu gihe basanze imodoka ye isohora ibyuka bihumanya.

Yagize ati “Rimwe nazanye imodoka inywa mazutu barayipima, batwereka ibisubizo, kiza kinyereka ngo iyo ari byiza bigarukira aha, iyo bikabije biba birenze aha; gutyo gutyo, haba harimo ikosa ukayijyana mu igaraje, byaba ari bizima ukaba nta kibazo.

Icyo gihe barambwiye ngo ngende dukore serivisi ya moteri; ndagenda duhindura utuyunguruzo (filters), mpindura amavuta ya moteri ngarutse basanga ibipimo byamanutse hasi, imibare yagiye munsi bati nta kibazo. Ni byiza kuko erega turahumeka, wa mugani warwara indwara nyinshi, amasinezite ibiki ariko iyo babikoze bikagabanuka n’umuntu uhumeka ntabwo ahura n’ibyo bibazo.”

Muri iki cyumweru, polisi ivuga yo yamanuye ibikoresho bipima ibyo byuka bikagezwa hirya no hiniomu ntara, aho barebera abafite imodoka zitandukanye ibyuka zisohora niba bitangiza ikirere.

Imodoka ishyirwaho agakoresho gafata ibyuka bisohoka, kagaha amakuru imashini ipima ikigero iyo myuka igezeho mu guhumana (Foto Mucyo R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.